Ubwo hitegurwa gukinwa umunsi wa kane w’imikino yo mu matsinda nu rwego rwo guhatanira kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2023, umukino w’u Rwanda na Benin wemejwe ko uzabera i Kigali.
Ibyo kuba uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium byemejwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.
Ni icyemezo kije nyuma yaho hari hatangajwe ko uyu mukino uzaba kuwa mbere nk’uko ingengabihe y’iyi mikino ibigaragaza, nyuma waje gushyirwa kuwa Kabiri ariko ibaruwa iheruka yatangaje ko uzakinwa kuwa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.
Ibi kandi bashimangiwe na FERWAFA ibinyujije kuri twitter yayo aho yagize iti “Umukino uzahuza Amavubi na les Guépards uzaba ku wa gatatu tariki ya 29/03/2023 kuri stade yitiriwe Pelé ya Kigali. Andi makuru tuzajya tugenda tuyabagezaho.”
Uyu mukino wo kwishyura ugiye gukinwa hagati y’u Rwanda na Benin uje uzanga ubanza wararangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Uyu mukino wo mu itsinda L uzakinwa nta bafana bahari nk’uko CAF yabitangaje mu ibaruwa yandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA, ni umukino Uzatangira guhera saa cyenda zuzuye.
Kugeza ubu mu itsinda u Rwanda rurimo, Senegal ni iyambere n’amanota 9, irakurikirwa na Mozambique ifite amanota 4, Amavubi ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 naho Benin iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.