Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bikomeye muri Mozambique, birimo Cabo Ligado na Zitamar News, kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ubwo ingabo za SADC zatangiraga guta uduce zagenzuraga mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ubu utwo duce turagenda twigarurirwa n’ umutwe w’iterabwoba wa Islamic State-Mozambique(ISM), zongeye kwica no gukiza muri utwo duce.
Abasirikari ba SADC bayobowe na Major Patrick Dube ukomoka muri Afrika y’Epfo, bageze muri Mozambique muri Nyakanga 2021, bavuga ko baje gufasha umunyamuryango mugenzi wabo guhashya ibyihebe bya ISM.
Ibyo “gutabara” Cabo Delgado nyuma y’imyaka myinshi yarabaye akarima k’ababicanyi kabuhariwe, nabyo byari nko kwikura mu isoni, nyuma y’aho u Rwanda, rutari no muri SADC, rwoherereje ingabo n’abapolisi kugarura umutekano aho muri Cabo Delgado.
Bidateye kabiri SADC yatangiye gukura ingabo zayo muri Mozambique, nyamara icyugarijwe n’ibyihebe, ihitamo kuzohereza mu ntambara yo burasirazuba bwa Kongo. Amakuru yizewe avuga ko abategetsi b’ibihugu byoherejeyo abasirikari bagororewe ibidolari bitabarika n’ibilombe by’amabuye y’agaciro, maze bemera gutererana abaturage ba Cabo Delgado.
Kuva SADC yatangira kuva muri Mozambique, ibyihebe bya ISM bimaze kugaba ibitero byinshi, byaguyemo abantu binangiza ibikorwa byinshi.
Nko ku itariki 09, iya 10 n’iya 12 Gashyantare 2024,ISM yateye uduce dutandukanye nka Litamanda, Chiure, Mucojo, Nacoja na Mazeze, ihica abantu benshi, inatwika amaduka, ingo z’abaturage n’insengero.
Ibi byose biraba mu gihe abasesenguzi benshi berekanye ko SADC idakwiye gutererana igisirikari cya Mozambique, cyagaragaje ko kitihagije mu kurinda abaturage n’ibyabo
Ubu ahantu hatekanye muri Cabo Delgado, ni ahagenzurwa gusa n’abasirikari n’abapolisi b’Abanyarwanda, ndetse abaturage bakaba bamaze igihe barasubiye mu byabo, banasubukura imirimo yabo ya buri munsi.
Raporo z’ibigo n’imiryango mpuzamahanga zivuga ko ubusabane ari bwose hagati y’abaturage n’Abanyarwanda, mu gihe ngo ibyihebe bidashobora gusunutsa izuru aho zumvise ushinzwe umutekano w’Umunyarwanda.
Muri make rero, kubera inda nini ya bamwe mu bategeka ibihugu bya SADC, yahisemo gusiga Mozambique mu kaga, ijya”gutabara” Kongo, kandi bombi ari abanyamuryango bayo. Ikibazo ni uko nabyo itabishoboye, kuko yirirwa itoragura imirambo y’abahitanywe n’intambara batazi icyo barwanira.
SADC yahisemo gusiga mu kangaratete inzirakarengane zo muri Cabo Delgado zibuzwa amahwemo n’ibyihebe, ijya kurwanya M23 itarahwemye kugaragaza ko irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bahohoterwa na Leta yabo yakabarengeye.
Abanyapolitiki, sosiyete sivile n’impuguke mu bya gisirikari mu bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo, ntibasiba gusaba ko ingabo za SADC zava muri Kongo vuba na bwangu, kuko ikibazo gikwiye gukemurwa n’ibiganiro hagati y’Abakongomani ubwabo.
Byongeye ingabo za SADC, cyane cyane iz’Afrika y’Epfo, ngo ntizifite imyitozo, ubushake n’ibikoresho bigezweho, byatuma batsinsura M23 izi neza akarere k’imirwano, inafite icyo irwanira cyumvikana.