Alex Gisaro ni Umunyamulenge rukumbi uri muri guverinoma ya Kongo-Kinshasa, akaba ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri Kongo, bahamya ko uwo mwanya Bwana Gisaro awukesha kugambanira benewabo b’Abanyamulenge, ari naho bakuye kumwita” Bangamwabo”.
Koko kandi, mu gihe nyamara Abanyamulenge batabarizwa n’isi yose kubera ivangura n’ihohoterwa bakorerwa n’ubutegetsi bubita” Abatutsi b’Abanyarwanda”, Alex Gisaro we ntasiba kumviksna mu materaniro akomeye no mu itangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko “nta kibazo na kimwe Abanyamulenge bafite muri Kongo, kuko bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi Bakongomani, ibibazo bihari bikaba biterwa n’uRwanda”.
Burya rero ubugambanyi burashyira bukagaruka nyirabwo, cyane cyane iyo bwagize ingaruka nko kumena amaraso y’inzirakarengane, gushwiragiza abantu ku maherere, gusambanya abagore ku ngufu, n’ubundi bugome bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ubu rero imwe mu nkuru zigezweho muri Kongo ni umugambi w’abadepite wo kwirukana Alex Gisaro kuri uwo mwanya wa Minisitiri, ndetse Perezida w’umutwe w’abadepite, Vital Kamerhe, akaba yatumije inteko rusange kuri uyu wa mbere tariki 25/11/2024, ngo itorere icyemezo cyo kwambura icyizere(kwirukana) Minisitiri Alex Gisaro.
Icyifuzo cyo kuvana icyizere kuri Minisitiri Gisaro, cyashyizweho umukono n’abadepite 58 biganjemo abo mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, ari naryo Alex Gisaro akomokamo. Ibi bikaba bisobanuye ko uyu mugambanyi afite ibyago byinshi byo kwerekwa umuryango usohoka muri guverinoma ya Judith Suminwa Tuluka, yanarusimbuka kandi, ibibi birenze ibi bikaba bimutegereje mu gihe kiri imbere.
Mu birego bituma Minisitiri Gisaro asabirwa gukurwaho icyizere, harimo kuba ngo yarananiwe nibura gusana imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, ku buryo ubuzima busa n’ubwahagaze ku bakoresha ibinyabiziga.
Uretse ko hari abagira bati” Gisaro nawe yajya yabona”, kubera gucinya inkoro no kugambanira abandi Banyamulenge, ubundi abasesenguzi bavuga ko kuba Kongo itagira imihanda mizima n’ibindi bikorwa-remezo bitabazwa gusa Minisitiri Gisaro, kuko ari zimwe mu ngaruka za ruswa no kutita ku nyungu za rubanda bimaze imyaka itabarika byarahawe intebe muri icyo gihugu.
Biravugwa kandi ko amafaranga yo gusana iyo mihanda ndetse no guhanga imishya yasohotse mu isanduku ya Leta akaboneza mu mifuka y’inkoramutima za Perezida Tshisekedi, ariko nyakamwe Alex Gisaro utagira ijambo,(uretse iryo kugambana) akaba adashobora gutinyuka ngo atunge agatoki aho ayo mamiliyari yarengeye.
Nguwo Gisaro uvuga ko Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda batigeze bimwa uburenganzira bwabo, ko ahubwo uRwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byabo.
Uretse kuba”mpemukendamuke”, ibi byose Alex Gisaro abivuga atayobewe ko kuba muri guverinoma ya Kongo ari Umunyamulenge, hari intagondwa z’Abakongomani zibibonamo”igitutsi” ku gihugu cyabo. Baraje babimwereke rero!