Igihe umusore n’umukobwa bagiye guhura bwa mbere bitegura kwinjira mu rukundo, hari ibintu bagomba kwirinda, bitaba ibyo umwe agacishamo undi ijisho umubano bateganyaga ugaca mu myanya y’intoki
1.Kwirinda kwambara ibigukoza isoni
Aha kirazira kikaziririzwa kuba ugiye guhura n’umusore cyangwa umukobwa bwa mbere, ukambara imyenda ituma uwo muri kumwe akwibazaho cyangwa ngo akubonemo indi shusho runaka itandukanye n’iyo usanganywe.
2.Irinde kunywa ibisindisha
Niba ushaka ko uwo mugiye guhura bwa mbere agutega amatwi akakwemerera ubucuti, irinde kuba mu gihura ngo n’urangize unywe ibisindisha , kuko bishobora kugukura ku murongo wari uriho akakumvira ubusa.
3.Irinde kuvuga ku byerekeye uwo mwakundanaga
““””
Umukobwa cyangwa umusore ugiye gutereta,guteretwa, si byiza ko aterura ikiganiro ku wo bahoze bakundana, kuko ashobora gutekereza ko ari we ufite mu bitekerezo, bityo we akaba ari ukumutesha umwanya akaba agucishijemo ijisho
4.Gerageza ntiwingire mu buzima bwe bwite
Musore/Mukobwa ntukihutire kwinjira mu buzima bwite bw’uwo ugiye guhura nawe bwa mbere kuko bituma agufata nk’umuntu uhubuka cyangwa ufite izindi nyungu runaka ushaka bigatuma agutakariza ikizere.
5.Irinde kuvuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina
Abantu bagiye guhura bwa mbere by’umwihariko bagamije gutsura umubano w’ihariye, sibyiza ko uhingutsa amagambo yerekeye imibonano mpuzabitsina kuko azagufata nk’umuntu utagenzwa na kamwe.