Nahiman Thomas nyuma yo kugera mu Bufaransa avuye muri Kenya aho yari yagiye gushakira amaramuko ngo arashaka gukora politiki mu Rwanda, yasohoye inyandiko mw’izina ry’ishyaka yuzuyemo amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Mu gika cya mbere cy’itangazo Nahimana Thomas yashyize ahagaragara taliki ya 28 Ugushyingo 2016 yemeje ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe n’ingabo za RPA arirwo rwateye iyicwa ry’abanyarwanda barenga miliyoni. Muri iryo tanganzo ashimangira ko ingabo za RPA arizo zateye Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikiguzi cyo gutaha mu Rwanda.
Ibi bigereranywa n’igihe Ingabire Victoire ataha mu Rwanda muri 16 Mutarama 2010 nyuma y’imyaka 16 y’ubuhungiro mu gihugu cy’Ubuhorande, aho agikandagiza ikirenge ku butaka bw’urwanda i kigali, yahise agera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rushyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. ngo arasura urwibutso, ariko amagambo ye yagaragayemo kutavugarumwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirengagije ukuri Ingabire Victoire yatsindagiye ko ari ngombwa ko hanibukwa muri ako gace, indi mbaga y’abahutu bishwe.
Thomas Nahimana
FDLR
Ingabire Victoire
Mu rwanda, uko gusura urwibutso kwa Ingabire kwafashwe nk’ubushake bwo kuzura cyangwa se gushyigikira amacakubiri ashingiye ku moko ndetse n’ihame ryo gushyigikira ko habayeho Jenoside y’ubwoko bubiri bigamije guhakana Jenocide yakorewe abatutsi.
Guhera ubwo, ijambo ry’ikinyarwanda yakoresheje mu ijambo rye, :(itsembatsemba) rigaragaza ko habayeho kurimbura abahutu, mu yandi magambo bigasobanura ko habayeho Jenoside ya kabiri. Hashize amezi atatu, Ingabire Victoire yarezwe guhakana no gupfobya Jenoside.
Ibyo Ingabire yazize byaba bitandukaniye he n’ibyo Nahimana yanditse mw’itangazo rye? Ese buriya ntiyaba yagize Imana ntiyagera mu Rwanda ngo ahavugire ibyo yanditse byari gutuma akurikiranwa mu nkiko nkuko byagendekeye Ingabire Victoire ?
Cyiza Davidson