Nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rudashobora kwihanganira ubugome n’ubuhake bya Guverinoma y’Ububiligi irutegeka uko rubaho, ndetse tariki 18 Gashyantare 2024 rugahagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, icyo gihugu cyahise giha uBurundi amafaranga yari ateganyijwe muri ayo masezerano hagati y’uRwanda n’Ububiligi.
Kuri miliyoni 95 z’amaeuros zari zikubiye muri ayo masezerano, uBurundi bwahise buhabwamo miliyoni 75, nko kwereka u Rwanda ko hari abandi basonzeye imfashanyo, batitaye ku gasuzuguro kayiherekeje.
Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe iyo mfashanyo nka manu ivuye mu ijuru, doreko igihugu cye cyugarijwe n’ubukene kitigeze kigira mu mateka yacyo. Byabaye nka ya mvugo y’umushonji igira iti ” niba byaranagaze, byange mbyirire ndebe ko iri joro ryacya”.
Gusamira hejuru iyo mfashanyo uRwanda rwanze, bivuze ko uBurundi bwemeye kuba inkomamashyi nko mu gihe cya gikoloni, ibyo kwihitiramo uko bubaho bukaba bubiguranye amaramuko. Nta yandi mahitamo ariko, mu gihe abaturage bataka inzara, doreko ibiciro by’ibiribwa bike bihari, byikubye inshuro hafi 20 mu gihe gito cyane.
Kubera ibura ry’amafaranga y’amahanga akoreshwa mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ubu ntiwapfa kubona umuti mu Burundi. Agasukari, lisansi na mazutu byo bibona umugabo bigasiba undi.
Ikibazo cy’ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi gishobora kurushaho gukara mu Burundi, kuko abaturage bagobokwaga no gushakishiriza hakurya muri Kongo, none imipaka hafi ya yose ikaba yarigaruriwe na M23, umutwe udacana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Aka gakunga k’Ababiligi, nubwo ari agatonyanga mu nyanja, gashobora gucubya uburakari bw’abaturage, bari batangiye kwereka Ndayishimiye ko barambiwe ubutegetsi bwe buhaza ibifu bya bamwe, abandi bicira isazi mu jisho.
Ibyo kuba iyi mfashanyo iherekejwe n’amabwiriza ya gikoloni, ntacyo bitwaye Ndayishimiye, kuko n’ubundi nta muco wo kwihesha agaciro asanganywe.