• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Editorial 23 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yongeye gusaba Abanyarwanda n’abayobozi by’umwihariko gushyira imbere inyungu z’Igihugu, aho guhora basubira mu makosa amwe kubera inyungu zabo bwite.
Yabibukije ko bataragera aho kudamarara, kuko n’ubwo u Rwanda rwavuye kure, ariko rugifite urugendo rurerure ngo rugere aho rwifuza.

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk’impano kuko idashobora kuramba

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n’icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk’impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.

Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n’ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga

Ati “Biriya bindi bibashuka ni nk’ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo ‘Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro’.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

Agaruka ku kibazo cy’umutekano, Perezida Kagame yogeye gushimangira ko uRwanda rutekanye kuko rurinzwe cyane, kandi ko bizakomeza gukorwa uko bikwiye. Umukuru w’Igihugu ati: “Igihe cyose bizasaba kurengera ubusugire n’umutekano by’u Rwanda, ntituzazuyaza kubikora, kandi ntawe tuzabisabira uruhushya”.
Perezida Kagame yongeyeho ati:”Sinsubiza ibitutsi biva mu majyepfo, mu burengerazuba..kuko ntibyica, igihe cyose ibikorwa bitarambuka imbibi z’u Rwanda. Icyakora hari igihe abakora ibyo bazabyicuza. Amaherezo amateka azabereka ko bakoze amakosa akomeye”.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda, ati:”Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye”.

2024-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

Editorial 17 Jan 2019
Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Editorial 09 Sep 2025
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019
Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Editorial 11 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023
Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga
UBUKUNGU

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga

Editorial 26 Nov 2017
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera
Mu Rwanda

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Editorial 27 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru