Hamaze igihe kirekire hagaragara amacakubiri n’amakimbirane mu bayobozi b’amadini n’amatorero menshi. Aya makimbirane n’amacakubiri y’abayobozi yagiye agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’amatorero harimo: gusubiranamo kw’abayoboke b’amadini n’amatorero yabo, gucikamo ibice ku matorero, kwigumura kwa bamwe mu bayobozi n’abayoboke babo bagasohoka bakajya gushinga andi matorero. Ariko ntitwakwibagirwa kuvuga ingaruka ikomeye kuri aya macakubiri ariyo gutakarizwa icyizere ku bayobozi b’amatorero ndetse n’abizera muri rusange bikozwe n’abatizera ndetse n’izina ry’Imana rigatukwa mu bapagani ku bwayo (Abaroma 2:24).
Abantu babona impamvu z’aya makimbirane n’amacakubiri mu buryo butandukanye, ariko abenshi bahuriza kuri izi zikurikira: politiki, icyubahiro, amafaranga, icyenewabo, kurwanira imyanya y’ubuyobozi n’ibindi. Izi mpamvu zose ntawavuga ko atari ukuri ariko hari n’indi mpamvu ikomeye ari nayo dushaka kuza kugarukaho cyane muri iyi nkuru.
Mu isesengura twakoze twasanze ibikunze kwitwa impamvu y’amacakubiri no gucikamo ibice mu matorero menshi ari nk’ibyuririzi biza ku bayobozi bamaze kwandura icyo twakwita virusi itera gusenya umurimo w’Imana iyo virusi nta yindi ni ukwitiranya iyerekwa n’umuhamagaro, kutagendera mu iyerekwa rigari ry’umurimo ari ryo kuzana abantu mu bwami bw’Imana ndetse no kudashyira imbere nyir’iyerekwa ariwe Yesu Kristo ndetse no kutubaha abo yahaye iyerekwa ngo bayobore abandi.
Kudasobanukirwa no kudashobora gutandukanya iyerekwa n’umuhamagaro ni mpamvu ikomeye itera amacakubiri mu madini n’amatorero.
Iyo nyiriyerekwa adahari, umurimo ukorwa nk’akandi kazi kose.
Iyo witegereje amatorero n’amadini amaze igihe kirerekire ashinzwe cyangwa imiryango ya Gikristo usanga ibyanditse mu mahame remezo yayo, impamvu y’ishingwa ryayo bitandukanye kure n’ibikorerwa muri yo, intego ziba ari nziza ariko ishyirwa mu bikorwa byazo ntaho bihuriye nazo. Mu itangira imvugo aba ariyo ngiro ariko uko igihe kigenda kiba kirekire imvugo ihabana n’ingiro bigasigarira kuri wumve ibyo mvuga ariko nturebe ibyo nkora! ari nako abatangiye bahuriye ku ntego zimwe bagenda batandukana kandi bakagira intego zitandukanye nyamara bavuga ko zihuriza ku kintu kimwe.
Iki gihe, Iyo urebye imikorere y’amatorero ya Gikristo avuga ko afite inkomoko kuri Kristo Yesu n’intumwa n’abahanuzi bo hambere usanga: inyigisho zayo, imikorere yayo, imyitwarire n’imbuto z’abayagize ntaho bihuriye n’iza Kristo cyangwa itorero ryo hambere ry’intumwa n’abahanuzi. Imyitwarire y’abayobozi b’amatorero y’abahakanyi (les Protestants) usanga ihabanye kure niya Martin Luther wazanye impinduka z’ubuhakanyi. Imyitwarire n’imikorere y’abayobozi b’umuryango wa Gikristo witwa campus pour Christ ku isi usanga ihabanye kure n’iya Bill Bright wagize iyerekwa ry’uyu muryango ndetse akaba ari nawe wawutangije. Ikigaragara ni uko nyiriyerekwa (visionaire) iyo agihari imvugo ihura n’ibikorwa ariko iyo atagihari umurimo usigarira ku muhamagaro cyangwa akazi nk’akandi ari nako iyerekwa rigenda rikendera.
Umurimo wose utangirira mu iyerekwa
Ubusanzwe umurimo wose ujya gutangira utangirira mu kugira iyerekwa , ugize iyerekwa ryawo yitwa nyiriyerekwa (Visionaire), uyu niwe Imana iha icyerekezo cy’umurimo, aho uva naho ujya, ahabwa imirongo migari y’ibizakorwa kugira ngo iyerekwa ahawe rizashyirwe mu bikorwa. Uyu, ahabwa ubwenge bwo kurinda iyerekwa, agasigirwa iryo yerekwa kandi ahabwa ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo n’ibigeragezo azahurira nabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iryo yerekwa.Ahabwa kandi ubushobozi mu bifatika (amafaranga) n’abantu bazamufasha mu gusohoza iyerekwa yahawe.
Biba byiza cyane iyo umuntu ahawe iyerekwa akaba afite n’umuhamagaro wo gukorera muri iryo yerekwa ariko na none birashoboka ko umuntu yahabwa iyerekwa ariko ntahabwe umuhamagaro waryo. Urugero umuntu ashobora kugira iyerekwa ryo gutangira itorero ariko akaba adafite umuhamagoro wa gishumba. Uko byaba bimeze kose waba warahawe iyerekwa ufite n’umuhamagaro waba wararihawe udafite umuhamagaro uba ukeneye abandi bantu bazagufasha gushyira rya Yerekwa wagize mu bikorwa kuko kugira iyerekwa ni kimwe no kurishyira mu bikorwa ni ikindi. Iyerekwa umuntu arigira wenyine arihawe n’Imana ariko ntawashyira iyerekwa mu bikorwa wenyine.
Mu gutoranya abazagufasha gushyira iyerekwa wagize mu bikorwa bisaba ko uyoborwa n’Umwuka w’Imana ugatoranya abafite impano zitatundukanye n’abafite imihamagaro itandukanye bitewe n’icyo buri wese agiye gukora ngo iyerekwa ryawe rishyirwe mu bikorwa uko warihawe. Si ngombwa ngo aba Bantu babe bafite ubushobozi bungana, barize ibintu bimwe, baturuka mu muryango umwe cyangwa ubwoko bumwe, bafite imico imwe n’ibindi, icy’ingenzi ni uko baba bafite umuhamagaro kandi bemera bakanumva neza iyerekwa ryawe.
Yesu yatoranyije intumwa zizamufasha gushyira iyerekwa rye mu bikorwa no mu gihe azaba atakiri ku isi. Yatoye Petero utarize menshi amukuye mu burobyi, Luka wari dogiteri, Matayo wari umucungamutungo cyangwa se umusoresha n’abandi uko akazi kabo n’impano zabo ziri.
Iyo nyiriyerekwa amaze gutoranya abazamufasha kurishyira mu bikorwa aba agomba gutindana nabo: akabigisha, akabasobanurira neza iby’iyerekwa rye, akababwira inzira, ibibazo, imigisha n’ibindi bazahura nabyo mu nzira yo gushyira rya yerekwa mu bikorwa. Nicyo Yesu yakoraga buri munsi: yigishaga abantu muri rusange ariko akazamukana abigishwa akabanjyana ku musozi akabasobanurira ibirenze ibyo yabwiye abandi, mu kigisho cyo ku musozi yesu yasobanuriye neza abigishwa ibyi’yerekwa, uko bakwiye kwitwara n’ingorane bagiye guhura nazo ku bw’iyerekwa.(Matayo 5:13-)
Uwicisha bugufi akubaha Uwiteka ingororano ye ni “ubukire,icyubahiro n’ubugingo” Imigani 21:4
Iyo abantu benshi bamaze guhamagarwa bagasobanurirwa iyerekwa bagatangira kurikoreramo bubaha Uwiteka kandi bicisha bugufi byanze bikunze bibazanira imigisha irimo: “Ubukire, icyubahiro n’ubugingo” ariko ikibabaje n’uko uko imigisha igenda ibageraho ni nako benshi bagenda bakura amaso ku cyatumye iyo migisha iza ariryo rya yerekwa bakayahanga ubukire, icyubahiro naho iby’ubugingo no kubaha Imana no guca bugufi bakabishyira ku ruhande. Bagatangira guha agaciro icyo iyerekwa ryabagize cyo, amashyi bakomerwa, inzu barimo, amamodoka bagendamo no kuvuga rikijyana bakibagirwa ko babikesha iyerekwa na nyiraryo.
Yesu ati: “umugaragu ntaruta shebuja” Yohana 15:20 kandi ati: “umwigishwa ntaruta umwigisha” Luka 6:40
Yesu amaze kwigisha abigishwa be iby’iyerekwa rye, yabasobanuriye n’uko bigiye kuzagenda mu gihe kizaza uburyo bazakora ibitanganza, bakirukana abadayimoni, bagahagararana n’abakomeye kandi bagakurikirwa n’abantu benshi, abona ko ibyo byose bishobora kubarangaza bakava mu muhamagaro kandi bagatakaza iyerekwa niko kubabwira ati: “umugaragu ntaruta shebuja kandi umwigishwa ntaruta umwigisha”. Yashakaga kubabwira ko nta narimwe bakwiye kwibwira ko bazamuruta, ko isi itazabemera kuruta uko yamwemeye kandi ko itazabubaha kuruta uko yamwubashye. Kudasobanukirwa no kudakurikiza iri hame rya Yesu ry’umugaragu na shebuja n’umwigishwa n’umwigisha niyo mpamvu nyamukuru y’amakimbirane n’amacakubiri mu matorero n’amadini menshi.
Umuntu agira iyerekwa akarisengera maze agashaka abanyamuhamagaro bazamufasha kurishyira mu bikorwa, akaribasobanurira bakarikoreramo maze bakanarihererwamo umugisha bagera hagati bati: “nyiriyerekwa ntashoboye, akora ibintu nabi, naveho natwe tuyobore, akomerwa amashyi kuturusha, akundwa n’abantu benshi kuturusha, niwe uvugwa cyane twe ntituvugwa, yize make kandi twe twaraminuje n’ibindi nk’ibyo” bakirengagiza ko ubushorishori bicayemo babuzamuwemo n’iyerekwa rye kandi ko igicucu bugamyemo gituruka mu gutega ibitugu kwa nyiriyerekwa izuba rikabitaranga kugirango abaririmo bagubwe neza! Iteka nyiriyerekwa aba afite aho areba aho yerekeza umurimo naho abanyamuhamagaro muri ryo bareba ibigezweho by’ako kanya, ntibita kuri ejo hazaza h’umurimo.
Nta mavuta atemba azamuka iteka atemba amanuka
Icyo abanyamuhamagaro n’abanyempano bakunze kwibeshyaho ni uko batazi ko umuhamagaro n’impano bikorera munsi y’iyerekwa. Ahatari iyerekwa abantu bakora nta cyerekezo ndetse ijambo ry’Imana ryo rivuga ko abantu baba ibyigenge, iteka iyo umunyempano akorera munsi y’umuntu ufite iyerekwa risobanutse impano ye igira amavuta kuko amavuta atemba ava kuri nyiriyerekwa akagera no ku banyempano n’abanyamuhamagaro barikoreramo niyo mpamvu Yesu yihanangirije intumwa azibwira ati: “ ni muguma muri njye kandi ati ndi umuzabibu namwe muri amashami”. (Yohani15:1- ) yashakaga kubabwira ko itoto bafite, agaciro bazagira, icyubahiro bazahabwa inkomoko yabyo ari we.
Abanyempano benshi bagiye bakora amakosa yo kutamenya inkomoko y’amavuta yabo maze bakazima burundu, umuntu akabwiririza mu iyerekwa ry’undi, akaririmbira mu iyerekwa ry’undi abantu bakamukunda, bakamukomera amashyi, bakamuvuga cyane. nawe ati: “Nakomeye” nta mpamvu yo gukomeza gukorera munsi ya runaka, nanjye ngiye gushinga ibyanjye, akirengagiza ko amashyi yakomerwaga yaturukaga mu mavuta ya nyiriyerekwa maze yagera hanze akazima burundu nk’utarigeze kugira impano.
Uburyo bwiza bwo kurwanya amacakubiri mu matorero no gukomeza kuba umunyempano n’umunyamuhamagaro usohoza umugambi w’Imana ni ukubaha nyiriyerekwa ukoreramo kandi ukarinda amavuta ye kuko niyo atemba akugeraho naho ayawe ntashobora gutemba azamuka ngo amugereho.
Yesu ati: “ nk’uko ishami ryose ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, niko namwe mutabibasha ni mutaguma muri njye”.
Article by Jean Baptiste Tuyizere/ Ukuriweb.com