Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’uBurundi, Petero NKURUNZIZA, umutwe wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi, wahise utangaza ko utakaje inshuti ikomeye, yawufashaga mu bikorwa bya gisirikari bihungabanya umutekano w’uRwanda.
Ibaruwa yo kuwa 09 Kamena 2020, yandikiwe abaturage b’uBurundi, ikaba yashyizweho umukono n’umukuru wa FDLR, Gen Victor BYIRINGIRO, yagize uti:” Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yadushegeshe imitima,kuko ari Perezida Nkurunziza ubwe, ari n’ishyaka FDD badufashije byinshi mu ntambara turwana n’uRwanda” . Iyi baruwa irasoza yizeza abaturage b’uBurundi ko itazigera yibagirwa igihango FDLR yagiranye n’ubutegetsi bwa NKURUNZIZA, ikanabizeza ubucuti budacagase ngo FDLR izakomeza kubagaragariza.
Ibi birashimangira amakuru menshi yagiye atangazwa n’abantu banyuranye, barimo n’abahoze mu mitwe irwanya uRwanda batashye abandi bagafatirwa ku rugamba, avuga ko hari abarwanyi b’iyi mitwe bahabwa imyitozo n’abasirikari b’uBurundi , amafaranga n’ibikoresho bya gisirikari mbere yo kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, ndetse hari n’abigeze kugaba ibitero mu Rwanda baturutse mu Burundi.
Andi makuru ava muri FDLR ubwayo arahamya ko mbere y’uko Petero Nkurunziza apfa yari yarijeje FDLR n’izindi nyangabirama kuzazivuganira zigashinga ibirindiro mu Burundi, cyane cyane ko muri iki gihe ibyo izo nkoramaraso zari fite mu burasirazuba bwa Kongo zabyambuwe na FARC, arizo ngabo za Kongo.
Abasobanukiwe iby’aka karere bahamya ko nta gitangaza kuba Petero Nkurunziza na FDLR barakoranaga bya hafi, kuko imitekerereze yabo ishingiye ku irondamoko, no ku ngengabitekrezo ya jenoside.
Icyateye urupfu rwa Petero NKURUNZIZA ntikivugwaho rumwe. Leta y’uBurundi yatangaje ko yazize uburwayi bw’umutima(niba yawugiraga), ariko amakuru ava mu byegera bye bya hafi akaba avuga ko yazize icyorezo cya Koronavirusi, dore ko n’umugore we aherutse gufatwa n’iyo ndwara yandura vuba cyane, akajyanwa igitaraganya mu bitaro by’I Nairobi muri Kenya.