• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva muri 2023, abayobozi b’Uburundi bagiranye amasezerano na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yo koherezayo ingabo mu kurwanya umutwe wa M23, akaba amasezerano ataravuzweho rumwe, aho bivugwa ko perezida Ndayishimiye ahabwa arenga ibihumbi bitanu by’amadorari kuri buri musirikare woherejweyo.

Si amafranga arya wenyine, kuko n’umugaba wingabo z’Uburundi Prime Niyongabo, nawe yahawe isoko ryo kuvura abasirikare bakomerekeye ku rugamba, aho boherezwa mu bitaro bye bwite, aho kujyanwa ku bitaro bya gisirikare bya Kamenge nkuko bisanzwe nkuko tubikesha ikinyamakuru Sarambwe.com.

Amakuru Rushyashya yamenye, Centre Medico-Chirurgical de Kinindo (CMCK), bikaba aribyo bitaro bya Prime Niyongabo, nibyo byakira abakomerekeye ku rugamba, amafaranga ubusanzwe yahabwaga ibitaro bya gisirikare, akisanga mu mufuka wa Niyongabo, dore ko nibyo bitaro binacungwa bya hafi ni umugore we.

Umwe mu basesenguzi ba politike muri aka karere waganiriye na Rushyashya, ahamya ko uku gushakira amafaranga mu basirikare b’Abarundi haba abazima cyangwa inkomere, biri mu bituma intambara muri Kongo itarangira, aho batsinda babona amafaranga, ariko nanone banatsindwa bakigwizaho andi biciye mu nkomere.

Ibi byose byo kwigwizaho amafaranga binyuze mu gushora abasirikare b’Abarundi mu ntambara itari ngombwa muri Kongo, biri kuba mu gihe Uburundi bwongeye kugarizwa n’ikibazo kibura by’ibitoro ndetse n’amadevize muri rusange, tutibagiwe nibindi byemezo byagiye bifatwa ngo bashimishe ubahemba Tshisekedi birimo nko gufunga umupaka ubuhuza n’u Rwanda, bikomeje gukenesha no kubeshaho nabi abarundi.

2025-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Nyuma yo kwanga ubufasha bahawe impunzi z’abarundi ziramya Zebiya zatangiye gusubira I Burundi

Nyuma yo kwanga ubufasha bahawe impunzi z’abarundi ziramya Zebiya zatangiye gusubira I Burundi

Ubwanditsi 01 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. TzwSVsOw
    December 28, 20257:01 pm -

    1

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru