• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Ubwanditsi 08 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Byari biteganyijwe yuko abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba bajya Arusha muri Tanzania uyu munsi tariki 8/12/2017 mu isinywa ry’amasezerano y’Abarundi ariko ntabwo bakigiyeyo kuko ayo masezerano atagisinywe.

Nk’uko byaraye bitangajwe n’umuhuza w’Abarundi, Benjamini Mukapa, ayo masezerano y’Abarundi ntabwo agisinywe ngo kuko nta kintu gifatika kigeze kigerwaho muri ibyo biganiro by’ibyumweru bibiri bisoza uyu munsi !

Mukapa, ariwe Muhuza uhoraho ariko akaba yunganira Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ubwo buhuza, yatumije iyo mishyikirano ya kane ku Barundi yizeye yuko ariyo yagombaga kuba iya nyuma, hagahita hasinywa amasezerano imbere y’abakuru b’ibihugu byose bitandatu bigize EAC.

Nk’uko bamwe mu bari muri ibyo biganiro babidutangarije ntabwo Mukapa yaraye ahishe ykuri. Yavuze yuko yacitse intege ngo kubera yuko iyo mishyikirano nta kintu cyo gusinyira yagezeho.

Nk’uko ariko Rushyashya yakomeje ibitangaza, kuva iyo mishyikirano yatumizwa, nta cyagaragaraga gifatika yari kugeraho. Yatumijwe nabi biba na ngombwa yuko inakorwa nabi.

Mugutumiza iyo mishikirano ntabwo umuhuza yigeze atumiza inzego zirebwa n’ibibazo by’Abarundi ahubwo yatumije abantu ku giti cyabo nubwo baba  baturuka muri izo nzego. Iyi ikaba ariyo mpamvu umutwe ukomeye kurusha iyindi muri opozisiyo y’u Burundi, CNRD, yanze kwitabira ibyo biganiro kandi byakabaye ngombwa yuko wagombaga kuba uhari.

Icya kabiri n’uko ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwari bwararangije kugaragaza yuko iyo mishyikirano igomba kutagira icyo yageraho. Muri opozisiyo bavugaga yuko muri iyo mishyikirano bari kumvikana ibyo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho, ariko Bujumbura ikavuga yuko umuhuza azanye ibyo kuganira kuri iyo ngingo yahita yikura muri ibyo biganiro.

Ikindi n’uko abari buri ibyo biganiro batigeze banahura. Hahuraga amatsinda afite icyo ahuriyeho, ibyo buri tsinda ryaganiriyeho Mkapa akabishyikiriza ayandi, byinshi bigaterwa ibyatsi !

Uko bigaragara rero nuko akazi ko guhuza abarundi kananiye Mukapa wigeze kuyobora Tanzania nk’uko ako guhuza abatavuga rumwe muri DRC kananiye Edem Kodjo wigeze kuyobora Togo.

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Ubwanditsi 13 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC
Amakuru

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar
POLITIKI

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru