• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024 Amakuru, IMIKINO, UBUKERARUGENDO

I Kigali Guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2024, hazabera ibikorwa bitandukanye by’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi, ni ibikorwa birimo no gutanga ibihembo by’umwaka wa 2024.

Iyi nama ibera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye itangwa ry’Ibihembo bya FIA ndetse hakazabaho n’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA).

Iyi Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka rimaze rishinzwe, ikaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko iki gikorwa cyitezwemo abashyitsi 850 ndetse kucyakira hari icyo bizinjiriza igihugu.

Yagarutse kandi ku nzira byanyuzemo ngo u Rwanda rwemererwe kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi Nteko Rusange ya FIA n’uruhare Abanyarwanda bazayigiramo.

Minisitiri Nyirishema yavuze ko icya mbere ni uko ari ishema ku gihugu nk’u Rwanda, kuba ari rwo rwakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amarushanwa y’Amamodoka muri Afurika, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika.

Avuga ko hateganyijwe kuzitabira federasiyo ziturutse mu bihugu 127, ubwo ni abantu ku ikubitiro bazaba bari hagati ya 450 bazitabira iyo nteko, ariko ku munsi wa nyuma, mu minsi ya nyuma bitegura gutanga ibyo bihembo hazaza abandi 400.

Akoneza atangaza ko biteguye kwakira abashyitsi bagera kuri 850 bagomba kuba bahari  muri iki cyumweru kandi bakaba biteguye mu mpande zose.

Mu bihangange bitegerejwe i Kigali harimo abazwi nka Max Verstappen aheruka kwegukana Formula One ya 2024 , Thierry Neuville, Pascal Wehrlein n’abandi.

Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Ku munsi we wa mbere yahuye n’abana b’abakobwa bari kuri BK Arena muri gahunda yiswe “Girls on track”, aho batwaraga imodoka za Karting na E-sport.

Mu bitabiriye iyi gahunda harimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Umunyamabanga Uhoraho w’iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Igikorwa gikomeye ari yo Nteko Rusange, izatangirira muri Kigali Convention Centre, ariko umunsi wa nyuma ikazarangirira muri BK Arena ari ho hazatangirwa ibihembo by’abatsinze amarushanwa atandukanye ya FIA.

Ahanini ni muri KCC na BK Arena, uretse ko abantu bazaba bari muri hoteli zitandukanye ariko ibyo bikorwa bitandukanye bijyanye n’Inteko Rusange no gutanga ibihembo ni muri KCC na BK Arena.

2024-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 27 Jan 2023
Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ubwanditsi 25 Apr 2024
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Ubwanditsi 17 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024
Amakuru

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Ubwanditsi 08 Jun 2023
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Amakuru

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi
ITOHOZA

Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi

Ubwanditsi 25 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru