• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC 

Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC 

RUSHYASHYA 16 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Inteko rusange idasanzwe y’umuryango wa AS Kigali yateranye kuri ikicyumweru tariki ya 16 Kanama 2026 yafashe imyanzuro irimo guhindura izina ry’ikipe y’abagabo n’iry’ikipe y’abagore, ndetse igena ubuyobozi bushya bw’umuryango.

Muri iyi Nteko Rusange, hemejwe ko ikipe y’abagabo y’umupira w’amaguru yahinduriwe izina, yitwa Kigali Football Club, mu gihe ikipe y’abagore ya AS Kigali nayo yahinduriwe izina yitwa Kigali Women Football Club.

Ni impinduka zije mu rwego rwo kuvugurura imikorere n’imiterere y’umuryango wari usanzwe uzwi nka AS Kigali, ukaba umaze imyaka myinshi uhagarariye Umujyi wa Kigali mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Iyi Nteko Rusange kandi yakiriye ubwegure bwa Visi Perezida w’umuryango, Madame Anne-Lise Alida Kankindi, wari umaze igihe kuri uyu mwanya. Mu mwanya we, hatowe Madame Clarisse Uwimana nka Visi Perezida mushya wa AS Kigali, uyu akaba asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri BB FM.

Ku rundi ruhande, Inteko Rusange yemeye abagize Urwego Rukuru (Supreme Organ) rw’umuryango AS Kigali. Aba ni Alffred Nduwayezu, Gertrude Urujeni na Patrice Murekatete.

Izi mpinduka zose zatangajwe nyuma y’Inteko Rusange idasanzwe yateraniye mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali, aho abanyamuryango bagize amahirwe yo gufata imyanzuro ku miyoborere n’imiterere y’umuryango.

Kuva ubu, ikipe y’abagabo izakomeza ibikorwa byayo yitwa Kigali Football Club, mu gihe ikipe y’abagore izajya ikina nka Kigali Women Football Club.

ImageImageImageImageImage

Image

2026-08-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Ubwanditsi 22 Oct 2021
The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016
Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy’ibanze cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2021
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru