• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

RUSHYASHYA 23 Sep 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nta kibi nko gusaza nabi, Kayumba Nyamwasa nyuma yo gushaka gushyiraho umutwe w’ingabo mu bice bya Minembwe uzwi  nka P5 ariko amafaranga akuye mu bigarasha akayakubita umufuka, ubu noneho yabaye Jenerali wihuza n’abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo bazwi nk’utugara.

Kayumba kuva yashwana nabo bashinganye RNC uhereye kuri Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard, uwahoze ari umurinzi w’abana be Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Leah Karegeya n’abandi…..ubu noneho yisunze utugara.

Ubu Kayumba ni ukujya kuri X Space akaganiriza utugara atubwira ibyo dushaka kumva ku mateka apfuye y’Abanyamulenge cyangwa igihugu cya Congo. Turagirango twibutse Kayumba ko nta jenerali utagira ingabo kandi ko nta jenerali urwanira kuri X Space cyane cyane aterana amagambo nabari abarinzi be. Yiyambuye icyubahiro kubera ibikorwa bye byo guhemuka none asigariye ku izina rya Jenerali wo kumbuga nkoranyambaga.

Reka tubibutse Kayumba Nyamwasa uwariwe usigaranye internet nk’intwaro yo kwikura mu kimwaro n’ubugwari. Yivuga imyato ya baringa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nkaho ariwe wari umuyobozi akabivuga rwose nta soni afite. Sinagaruka ku binyoma bya Kayumba ariko namubaza ikibazo kimwe? Ko abayobozi bakuru ba APR bamaze gupfa babimburiwe na Fred Rwigema, ko atigeze aba umuyobozi kugeza igihe Nyakubahwa Paul Kagame aziye? Mu bigaragara n’igisirikari cyawe kirakemangwa mu gihe utubaha ugukuriye.

Kayumba Nyamwasa yitaka  nk’umusirikari mukuru mwiza igisirikari cya RPA cyari gishingiyeho; wateguye intambara ya Congo; ibi ndabigarukaho kuko nabibayemo, igihe cyose Kayumba Nyamwasa yari umukuru w’ingabo igihugu kicyiyubaka aho yaciyemo ibice abasirikari abiyegereza agasesagura umutungo w’ingabo awukoresha mu nyungu ze bwite. Yihereranaga bamwe mu basirikari akabaha amazu, abarongoye akabatwerera, akabaha kubyo yasahuraga bityo mu gisirikari haza kuvukamo abitwaga abantu ba Kayumba.

Kayumba kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rusozwa, igihugu gitangiye kwiyubaka, we yari ashishikajwe no gusahura cyane cyane za frigo na Cuisinieres maze agapakira imodoka akajya kubigurisha muri Uganda.

Kayumba Nyamwasa ari mu bantu bacaga inyuma bagaha amakuru ibinyamakuru bisebanya kugirango bisebye Perezida Kagame. Numero zose z’ikinyamakuru Umuseso zavugaga uburyo Kayumba Nyamwasa ari umuntu mwiza ariko zigasebya Perezida Kagame yibwiraga ko azasimbura. Kayumba na Karegeya nibo basebyaga abayobozi banze kujya mu kwaha kwabo bagasebya Umuryango RPF Inkotanyi kandi bitwa ko bawurimo. Nta kindi kayumba yashakaga ni ukugirango yigaragaze neza ashaka ubuyobozi dore ko abantu yakundaga kwiyegereza ari abacuruzi ariko mu kiganiro cye yabyise gusabana. Ndibutsa Nyamwasa ko gusabana wabaye umuyobozi mukuru ushinzwe abantu bose bigira aho bigarukira.

Tugarutse mu myaka Kayumba yari amaze guhunga, yiyegereje abiyita ko batavuga rumwe n’u Rwanda cyane cyane Interahamwe kabombo dore ko yanifotozanyaga na Ndereyehe Karoli, Interahamwe ibarizwa mu Buholandi ubwo bakoraga ihuriro hagati y’ishyaka rya Kayumba RNC n’ishyaka ry’interahamwe FDU Inkingi Ndereyehe abarizwamo ryashinzwe na Ingabire Victoire.

Hadaciye kabiri abashinze RNC mu mwaka wa 2010 bacitsemo ibice kubera igitugu cya Kayumba Nyamwasa, nkuko ikigarasha Theogene Rudasingwa cyabitangaje kivuga iby’imbere byose muri RNC. Abari muri uwo mutwe bavuyemo umusubirizo uhereye kuri Paulin Murayi, umukwe wa Kabuga Felecien, Paul Rusesabagina wigiye kuri Kayumba gushinga umutwe w’ingabo zirwanya Leta n’abandi.

Inyota y’ubutegetsi kuri Kayumba Nyamwasa yarazamutse kugeza noneho afashe icyemezo cyo gushinga umutwe w’ingabo uzwi nka P5. Kayumba Nyamwasa wirase kuba umuntu mwiza witangira abandi wamubaza Maj (Rtd) Mudathiru Habib wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa wafatiwe mu mashyamba ya Kongo akoherezwa mu Rwanda we na bagenzi be none bakaba bari mu rukiko. Kayumba Nyamwasa yabohereje mu mashyamba abizeza ko ibikoresho byose Bihari ariko we bamukubita amafaranga akayakubita umufuka umwana w’umuhungu yigurira ikamyo z’Actross nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya na bamwe bakoranaga na Kayumba Nyamwasa.

Uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje amafaranga asaga miliyari n’igice y’amadorali ngo aragura intwaro za P5

Mu kiganiro n’umumotsi we Serge Ndayizeye, Kayumba yivuga nk’umuyobozi w’igitangaza utarya ruswa wanga akarengane, ariko se niba anyereza amafaranga yatanzwe n’abanyamuryango b’ishyaka rye mu buhungiro ubwo ayoboye igihugu yakigeza hehe?

Abanyamuryango bamwizeye nkuwahoze ari Jenerali mu ngabo z’igihugu bakusanya amafaranga baramuhereza ngo bakureho ubutegetsi buyobowe na Perezida Kagame. Hari mu mwaka wa 2017 ubwo u Rwanda rwiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ubwo Kayumba Nyamwasa yakoreshaga inama zitandukanye abanyamuryango be harimo n’urubyiruko.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti “Comrades, muzi impamvu duteraniye hano; tugomba guharanira gusubira mu gihugu cyacu binyuze mu ntambara kuko nibyo Kagame akunda. Uyu niwo mwanya mwiza buri wese yakwitanga uko ashoboye agatanga ibyo afite tukagura intwaro. Icyo mbijeje aya matora ya 2017 ntazaba kuko tuzaba twarafashe igihugu”

Nyuma y’ijambo rya Kayumba Nyamwasa bamuhaye amashyi y’urufaya indirimbo za morale zisingiza RNC ziraririmbwa, barushanwa gutanga amafaranga maze bafata amafoto bari kumwe na Kayumba Nyamwasa kubera guhimbarwa bibagirwa ko bari kumwe n’icyihebe amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni imwe n’igice y’amadorali yahawe Kayumba Nyamwasa, Kayumba araruca ararumira maze amatora agenda neza cyane Perezida Kagame atorerwa indi manda nta n’urusaku rw’inyoni ruvuze.

Abanyamuryango ba RNC batangiye kwibaza icyo Kayumba yabasezeranyije dore ko na Telephone bari basanzwe bamuvugishaho yayiriye urwara. Umujinya warabishe bamaze kumenyako yiguriye amakamyo 8 ya Actros Mercedez Benz ashinga ubushabitsi bwo gutwara ibintu mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika nka Afurika y’Epfo na Mozambique.

Tubibutse ko ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa abufatanya n’abasize bahekuye u Rwanda batinya gutaha kubera kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubugome bwa Kayumba Nyamwasa kandi bugaragarirab mu kwikiza abo batavuga rumwe. Kugeza uyu munsi bashiki ba Ben Rutabana bamushinja ko ariwe wabiciye musaza wabo. Kayumba Nyamwasa nareke kwivuga uko Atari kuko n’icyihebe cy’igisambo ndetse akaba ikigwari.

Nguwo Kayumba Nyamwasa wageze mu tugara

 

 

 

2026-09-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Ubwanditsi 06 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi
ITOHOZA

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda
ITOHOZA

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye
Amakuru

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru