• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

RUSHYASHYA 28 Sep 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Amasezerano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye yo kwamamaza igihugu binyuze mu mupira w’amaguru yahagaritswe by’agateganyo, ni nyuma y’amakimbirane yaturutse ku mafaranga ya komisiyo.

Aya masezerano yasinywe muri Nyakanga 2025, aho yari ateganyijwe kumara imyaka ine. Yari agamije guteza imbere isura ya RDC ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye na FC Barcelona.

Mu byari bigize ayo masezerano harimo ko amakipe ya FC Barcelona azajya akoresha imyambaro y’imyitozo iriho ubutumwa bugira buti “R.D. Congo – Cœur d’Afrique”, bisobanuye “RDC – Umutima wa Afurika.”

Kuri ubu, ubwo butumwa ntibukigaragara ku myambaro y’imyitozo y’amakipe ya Barcelona, mu gihe amasezerano yari akwiye kumara imyaka ine yahagaritswe ataramara umwaka w’imikino umwe.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabyanditse birimo Mediapart, yatangaje ko intandaro y’ikibazo ari komisiyo y’icumi ku ijana (10%) y’ingano k’agaciro kose k’Amasezerano, ingana na hafi €4.3M, ku masezerano afite agaciro ka hafi €43M.

Ibigo bibiri by’Abafaransa, Ya’ats Sports na Ventilo Sports, byombi byagiye bigira uruhare mu biganiro byerekeranye n’aya masezerano, ariko nyuma havuka kutumvikana ku wagombaga guhabwa iyo komisiyo.

Ya’ats Sports yari yaratangiye ibiganiro na FC Barcelona mbere, mu gihe Ventilo Sports na yo yaje kugira uruhare mu biganiro byahuzaga Barcelona n’ubuyobozi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Raporo ya Mediapart ivuga ko Barcelona yari isanzwe izi uruhare rwa Ya’ats Sports mu ntangiriro z’umushinga. Icyakora, nyuma y’uko havutse ikibazo kuri komisiyo, ibiganiro byo kuyigabana hagati y’ibigo byombi ntibyatanze umusaruro.

Ibyo byatumye amasezerano ahagarikwa mu gihe amakimbirane akomeje gushakirwa umuti.

Ubufatanye bwa RDC na Barcelona bwari bwatangajwe nk’umushinga ukomeye wo kumenyekanisha igihugu ku ruhando mpuzamahanga, hifashishijwe izina n’ubwamamare bw’ikipe yo muri Espagne.

Ariko kuba amasezerano yari ateganyijwe kumara imyaka ine ahagaritswe mbere y’uko umwaka wa mbere urangira, byateje impaka ku buryo umushinga wari wateguwe n’uko amafaranga yari agenewe abahuza yagombaga gucungwa.

Kugeza ubu, FC Barcelona ntiratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku ihagarikwa ry’aya masezerano. Mu gihe amakimbirane ku mafaranga ya komisiyo akomeje gukurikiranwa, ubutumwa bwo kwamamaza ntibukigaragara ku myambaro y’imyitozo ya Barcelona.

Abakurikiranira hafi iby’aya masezerano banenga ubuyobozi bw’iki gihugu k’ubwo kudacunga neza umutungo wa rubanda cyane ko ayo mamiliyoni ava mu butunzi bw’igihugu, bakavuga ko bakabaye bashyiraho uburyo bwiza bwo gucungu umutungo w’igihugu.

FC Barcelona signed a four-year partnership deal with the Democratic  Republic of the Congo (DRC). The agreement includes showcasing the emblem  'Cœur d'Afrique' on Barça's training kits from 2024/25 to 2028/29. The

2026-09-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Ubwanditsi 21 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta
Amakuru

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2023
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 
Amakuru

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru