• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

RUSHYASHYA 28 Sep 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Amasezerano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye yo kwamamaza igihugu binyuze mu mupira w’amaguru yahagaritswe by’agateganyo, ni nyuma y’amakimbirane yaturutse ku mafaranga ya komisiyo.

Aya masezerano yasinywe muri Nyakanga 2025, aho yari ateganyijwe kumara imyaka ine. Yari agamije guteza imbere isura ya RDC ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye na FC Barcelona.

Mu byari bigize ayo masezerano harimo ko amakipe ya FC Barcelona azajya akoresha imyambaro y’imyitozo iriho ubutumwa bugira buti “R.D. Congo – Cœur d’Afrique”, bisobanuye “RDC – Umutima wa Afurika.”

Kuri ubu, ubwo butumwa ntibukigaragara ku myambaro y’imyitozo y’amakipe ya Barcelona, mu gihe amasezerano yari akwiye kumara imyaka ine yahagaritswe ataramara umwaka w’imikino umwe.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabyanditse birimo Mediapart, yatangaje ko intandaro y’ikibazo ari komisiyo y’icumi ku ijana (10%) y’ingano k’agaciro kose k’Amasezerano, ingana na hafi €4.3M, ku masezerano afite agaciro ka hafi €43M.

Ibigo bibiri by’Abafaransa, Ya’ats Sports na Ventilo Sports, byombi byagiye bigira uruhare mu biganiro byerekeranye n’aya masezerano, ariko nyuma havuka kutumvikana ku wagombaga guhabwa iyo komisiyo.

Ya’ats Sports yari yaratangiye ibiganiro na FC Barcelona mbere, mu gihe Ventilo Sports na yo yaje kugira uruhare mu biganiro byahuzaga Barcelona n’ubuyobozi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Raporo ya Mediapart ivuga ko Barcelona yari isanzwe izi uruhare rwa Ya’ats Sports mu ntangiriro z’umushinga. Icyakora, nyuma y’uko havutse ikibazo kuri komisiyo, ibiganiro byo kuyigabana hagati y’ibigo byombi ntibyatanze umusaruro.

Ibyo byatumye amasezerano ahagarikwa mu gihe amakimbirane akomeje gushakirwa umuti.

Ubufatanye bwa RDC na Barcelona bwari bwatangajwe nk’umushinga ukomeye wo kumenyekanisha igihugu ku ruhando mpuzamahanga, hifashishijwe izina n’ubwamamare bw’ikipe yo muri Espagne.

Ariko kuba amasezerano yari ateganyijwe kumara imyaka ine ahagaritswe mbere y’uko umwaka wa mbere urangira, byateje impaka ku buryo umushinga wari wateguwe n’uko amafaranga yari agenewe abahuza yagombaga gucungwa.

Kugeza ubu, FC Barcelona ntiratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku ihagarikwa ry’aya masezerano. Mu gihe amakimbirane ku mafaranga ya komisiyo akomeje gukurikiranwa, ubutumwa bwo kwamamaza ntibukigaragara ku myambaro y’imyitozo ya Barcelona.

Abakurikiranira hafi iby’aya masezerano banenga ubuyobozi bw’iki gihugu k’ubwo kudacunga neza umutungo wa rubanda cyane ko ayo mamiliyoni ava mu butunzi bw’igihugu, bakavuga ko bakabaye bashyiraho uburyo bwiza bwo gucungu umutungo w’igihugu.

FC Barcelona signed a four-year partnership deal with the Democratic  Republic of the Congo (DRC). The agreement includes showcasing the emblem  'Cœur d'Afrique' on Barça's training kits from 2024/25 to 2028/29. The

2026-09-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023
Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC
Amakuru

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Ubwanditsi 11 Dec 2023
U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw
UBUKUNGU

U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu
HIRYA NO HINO

Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Ubwanditsi 13 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru