• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Ubwanditsi 19 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uwera Beatrice udakunze kwihanganira abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiyita ko bayirokotse ahubwo ari abana b’abayikoze nka Gatebuke Claude na Denise Zaneza mwene Sebatware Marcel wasize yoretse imbaga y’abatutsi muri CIMERWA ndetse n’abandi babana muri Jambo ASBL.

Beatrice yatangiye abagaya ababwira ko kwiyitirira gucika ku icumu atari ibintu ahubwo ari ugushinyagurira abarokotse nuko abaha Ubutumwa butomoye bugira buti “Uwabaha kuvukira mu bwoba, mukavuka aho mutagira ba sekuru, ba sewabo na ba Nyirarume, babaza ababyeyi babo impamvu batagira imiryango bakaburirwa igisubizo nabo!” “Uwabaha gukurira mu rujijo nka bamwe muri twe, ba nyina bajyaga kwandikisha ku ishuri mu wa mbere bati ise ninde? Nyina w’umwana ati yarapfuye izina rikandikwa ariko umwana w’imyaka 7 agaherako asobanukirwa ko ise yapfuye nta kindi gisobanuro, kandi ubwo yarishwe”

“Uwabaha kwiga uri umuhanga warangiza Primaire ntiwemererwe kwiga ayisumbuye, ugasibira inshuro eshatu ntacyo bitanga, bikarangira ubaye umuhinzi cg umunywi w’urwagwa ugategereza igihe bazagutemera”

“Uwabaha gukurira mu bwoba, ababyeyi bawe bahora barwana no kutagaragara ngo badahohoterwa kubera uko bareshya yajya mu kabari nk’abandi agakubitwa, yajya mu nama y’abaturage agatangwaho ingero mbi, akicwa no kwigunga” “Uwabaha guhigwa ugashyirwa ku rutonde rw’abagome rw’abagome, imbarutso yakoma bakaguhiga, bakagutema, bakagutemera abana, bakagutemera abavandimwe n’abo ukunda”

“Uwabaha kumara imyaka 27 utazi ibyobo abawe bajugunywemo, wagira Imana umugororwa akakwerurira ko nyoko cyangwa nyogokuru bamutaye mu musarane babanje kumucamo ibice” “Uwabaha kurwara Ihungabana ridakira kubera guhora mu gihirahiro cyo kwibaza aho abawe batawe n’icyo bazize udafitiye igisubizo maze bagahora muri confusion ya jenoside, wabona umwana ukikanga kuko asa nuwawe, wabona umugabo ukamwikangamo so cyangwa musaza wawe”

“Uwabaha guhora ubara imyaka wibaza abana bawe batemaguwe uko bari kuba bangana iyo baza kubaho. Uwabaha kuba INCIKE ugasaza utagira umwana n’umwe kandi warabyaye abana benshi ufite n’abuzukuru, ukabura aho wavutse ukabura aho washatse ugasigara uhagaze mu cyeragati”

“Muri ubwo butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook yashoje agira ati “ndetse uwabaha no KUZIMA mugasogongera bya nyabyo kuri uwo mubabaro n’agahinda. Inkuru yabo ikajya ibarwa n’ababamenye iminsi yazaba myinshi bakibagirana” Ubundi Umunyarwanda wa nyawe ntiyakifuje ko ikibi kigera kuri mugenzi we ariko ibyo abajenosideri bikora bitandukanye n’icyerekezo cyiza cy’Imibereho myiza”

Bea Uwera agirana ibiganiro na Rushyashya yagize ati ”Simbifurije guhura n’akaga twahuye nako, ariko kucyifuza nabyo ubwabyo umuntu yagatekereje inyungu zibiherekeje zitari ugutagatifuza ba se b’inkoramaraso bafite ibiganza bijejeta amaraso y’abatutsi bamennye, Ubundi Umuntu arivukira ariko umwambari w’umujenosideri ushaka kugenda nkawe ntiyakabaye mu bantu.

2021-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Ubwanditsi 22 Feb 2025
CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Dec 2019
Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda
Mu Mahanga

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru