• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umuhezanguni Nadine Kasinge Claire umenyerewe mu mvugo zihakana ndetse zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro bye bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa be bamushungera yasizoye ku mbuga ze agereranya Inamanyunguranabitekerezo n’Ikinamico

Ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri batandukanye n’abandi.

Uyu Nadine Kasinge yirukiye ku mbuga nkoranyambaga maze yifata ku gahanga yita iyo nama Ikinamico kandi nyamara abanyarwanda ndetse n’isi nzima izi icyo kubazwa inshingano bisobanuye,birazwi neza icyo imiyoborere myiza ishingiye ku kutajenjeka imaze mu kubaka Umurango nyarwanda

Ninde munyarwanda wakwishimira kongera kurwara inda ndetse no kwirirwa bahandura amavunja mu byaro no mu mugi?, Ese ninde wakwishimira ko abantu batura mu kajagari mu migi y’u Rwanda hahandi bucya abaturage bicwa n’ibiza biterwa n’imiturire itagira gahunda

Nadine Kasinge yakwibutswa cyane aho u Rwanda rwavuye naho rugeze nk’Ubwisungane mu kwivuza uretse kwigiza nkana, niba atari ukwirengagiza bya Ntamunoza reka tumwibutse muri make aho ubu mutuelle de sante igeze

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rutangaza ko hari serivisi nshya z’ubuvuzi zongewemo ku banyamuryango b’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), zirimo n’imiti ya kanseri, mu rwego rwo kurushaho korohereza abakoresha ubu bwishingizi

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, RSSB yinjije amafaranga arenga miliyari 84 Frw aturuka mu bwisungane mu kwivuza. Muri ayo mafaranga, Leta y’u Rwanda yatanze asaga miliyari 53 Frw mu rwego rwo kunganira ikigega cya Mutuelle.

Kari agaciyemo ko gukebura abigizankana bake barimo iri kondera Kasinge, reka twibutse abasomyi uwo ari we;

Uyu mugore yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yaramutwaye ababyeyi ndetse na bene nyina bose. Papa we yitwaga Nzagirukwayo akaba yarakoraga muri Electrogaz naho nyina yitwaga Mukandinda Euphrasie we akaba yari umwarimu mu ishuri ribanza rya Kacyiru, aba bombi bakaba baraguye kuri bariyeri bishwe n’interahamwe ubwo bageragezaga guhungira kuri Sitade Amahoro ahari ingabo zari iza RPA-Inkotanyi na MINUAR.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi uyu Kasinge yaje gutoragurwa n’abagiraneza b’Abataliyani bamujyana mu Butaliyani aho baje kumurerera igihe kirekire hanyuma bamwohereza gukomereza amashuri muri Canada.

Uyu mugore wigize ‘akari aha kajya he, akigera muri Canada yaje kwisunga interahamwe maze atangira gucudika nazo zimugira inama yo gushinja FPR Inkotanyi kuba ariyo yishe ababyeyi be na bene nyina maze birangira abaye shitani kuko nubu icyo kinyoma nicyo akomeje gukwirakwiza, aho kuri ubu ahora ku mbuga nkoranyambaga atuka ubuyobozi bw’igihugu ndetse anapfobya Jenoside yakorewe abatutsi we ubwe yarokotse.

Muri Canada uyu Kasinge yaje gushaka umugabo w’Umunyakanada ndetse banabyarana umwana.

Muri 2017 iyi nkotsa yaje kwisunga ingirwamupadiri Nahimana Thomas ngo bazane mu Rwanda kwiyamamariza kuruyobora; yiyemeza kurira indege atabimenyesheje umugabo we ndetse anasiga uruhinja rwonkaga maze aza yiruka inyuma y’iriya ngirwamupadiri, cyakora urugendo rwe rwaje kugarukira i Nairobi kuko ubwo yahageraga yahamagawe n’umugabo we ndetse na Ambasade ya Canada bose bamusaba kugaruka akaza kwita kuri rwa ruhinja.

Ariko mbere yaho gato hari amakuru yemezaga ko uyu mugore yinjiwe na Nahimana cyane ko birirwaga bazererana Isi babeshya ko ngo bari mu ibikorwa bya Politiku yabo

Kasinge niwe waje kuyobora ingirwashyaka “Ishema” we n’interahamwe ruharwa Chaste Gahunde muri 2018, uyu nawe bakaba baragiranye umubano wihariye nyuma y’ingirwamupadiri Nahimana.

Inzererezi Kasinge ikwiye kumenya ko ibyo yishoyemo ntaho bizamugeza kuko gukorana n’interahamwe zasize zimuhekuye akirirwa azisingiza ari ukudaha agaciro amaraso y’abe n’ubundi bishwe na zo.

Mu kuvuga ibyo, Kasinge aba agaragiwe n’abarimo interahamwe zisanzwe zimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Chaste Gahunde, Ruhumuza Mbonyumutwa, Musabyimana Gaspard n’izindi.

Umuhezanguni Kasinge usibye imvugo z’urwango ndetse zibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda nta kindi  agaragaza yamarira Abanyarwanda muri urwo rugendo rw’ubusazi  yiyita ko yatangiye rwo kuzategeka Abanyarwanda.

 

2026-03-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango
INKURU NYAMUKURU

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Riek Machar agiye kongera kuba Visi Perezida wa Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Riek Machar agiye kongera kuba Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR
Mu Mahanga

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru