• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere myiza muri Afurika -Mo Ibrahim Index

U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere myiza muri Afurika -Mo Ibrahim Index

Ubwanditsi 04 Oct 2016 Mu Mahanga

Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize

U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu 10 bya mbere, kuri iyi nshuro mu bihugu byahize ibindi mu guteza imbere imiyoborere myiza mu myaka 10 ishize

Iri suzuma rikorwa na Mo Ibrahim Foundation, ryagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 20 mu mwaka wa 2006 rugera ku mwanya wa 9 muri 2015 mu miyoborere myiza, akaba ari na bwo bwa mbere ruje kuri yu mwanya kuri iyi raporo muri Afurika.

Bimwe mu bigenderwaho mu guha amanota ibihugu harimo kugenzura imimerere y’uburenganzira bwa muntu, umutekano, ubukungu, imibereho myiza, uruhare rw’abaturage mu miyoborere, uburyo amategeko yubahirizwa, byose bigahuzwa n’amateka yihariye kuri buri gihugu muri 54 bigenzurwa.

-4233.jpg

-4234.jpg

-4232.jpg

Perezida Paul Kagame yasuye Abaturage

Mo Ibrahim yatangaje ko mu myaka 10 nta bitangaza byabaye, ngo ariko na none habayeho impinduka zigaragara mu miyoborere.

Uko ibihugu 10 bya mbere byagiye bikurikirana, n’aho byari biri mu myaka 10 ishize

Gusa na none ngo gusubira inyuma mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko byatumye iterambere ryari ryagaragaye mu bindi nko mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu ritihuta cyane.

-4228.jpg

Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize (Ifoto/Internet)

Iyi raporo igaragaza ko ½ cy’ibihugu byose byagenzuwe byagize amanota make cyane mu myaka 3 ishize, mu bijyanye n’umutekano w’abaturage, uw’igihugu n’imikorere y’ubutabera.

Mo avuga ko iyi raporo itagamije gukoza isoni abayobozi b’ibihugu, ngo ahubwo ni ukubafasha kugera ku miyoborere myiza yifuzwa muri Afurika.

Mu bihugu 10 bya mbere, u Rwanda na Senegal ni byo bihugu bitari bisanzwe kuri uru rutonde mbere ya 2006.

-4231.jpg

Prof Shyaka Anastase wa RGB

Mauritius ni yo iza ku mwanya wa mbere mu miyoborere, hagakurikiraho Botswana, Cabo Verde, Seychelles, Namibia, Afurika y’Epfo, Tunisia, Ghana, Rwanda, ndetse na Senegal ku mwanya wa 10.

Mu bihugu 10 bya nyuma harimo Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Guinée Equatoriale, Tchad, Sudan, Eritreya, Libiya, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, hagaheruka Somaliya ku mwanya wa 54.

Mo Ibrahim ni umuherwe w’umushoramari w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cya Sudani, wamenyekanye cyane mu gukorana n’ibigo by’itumanaho harimo n’icyari icye cyitwaga Celtel cyakoreraga mu bigo 14 bya Afurika.

Muri 2004 yagurishije Celtel maze ashinga Mo Ibrahim Foundation agamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabyo.

Muri 2007, yatangije igihembo gihabwa abakuru b’ibihugu babasha kuzana umutekano, guteza imbere ubuzima, uburezi, iterambere mu bukungu ndetse guhererekanya ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.

-4229.jpg

Prof.Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB

2016-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ubwanditsi 30 Jan 2023
Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no  kuzuza inshingano zabo

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Ubwanditsi 05 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

RUSHYASHYA 13 Oct 2026
Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP
UBUKUNGU

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu
Amakuru

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru