• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwanditsi 09 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu minsi ishize Loni yafashe umwanzuro wo gutera inkunga ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, zagiye gufasha ku rugamba igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, mu ntambara kirwana n’umutwe wa M23.

Uwo mwanzuro uvuga ko ibikoresho byari iby’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ndetse n’abahanga bazoo mu bijyanye n’iperereza rya gisirikari, bizegurirwa SADC.

Hari n’abavuga ko SADC izahabwa inkunga y’amafaranga, ariko byo ntibirashyirwa ahagaragara.Twibutsa ko iyo MONUSCO yategetswe kuva muri Kongo, ariko ikaba ibigendamo biguruntege, kubera kwanga kuviririra akaryoshye isarura mu ntambara z’urudaca zo muri Kongo.

Ubwo kuri uyu wa mbere yafataga ijambo imbere y’Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Fergus Eckersley, Umujyanama mu bya politiki mu biro by’uhagarariye Ubwongereza muri Loni, yagaragaje impungenge ko hatabaye ubushishozi, iyo nkunga yemerewe SADC ishobora gutuma intambara irushaho gukaza umurego, mu gihe Ubwongereza bushyigikiye ko hashyirwa imbere inzira y’ibiganiro hagati y’abashyamiranye.

Bwana Eckersley yavuze ko Loni idakwiye gushyigikira intambara, itera inkunga rumwe mu mpande zihanganye, ko ahubwo ubufasha bwayo bwagombye kwerekezwa gusa mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo bya Luanda na Nairobi, bigamije kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu mishyikirano.

Si Ubwongereza bugaragaje izi mpungenge gusa, kuko n’uRwanda rwerekanye ko gufasha SADC byasubiza ibintu irudubi.

SADC irwana ku ruhande rwa FARDC n’imitwe itabarika yitwaje intwaro, irimo na FDLR y’abajenosideri bishe Abatutsi mu Rwanda, n’ubu bakaba bakomeje gutsemba Abatutsi bo muri Kongo. Gutera inkunga SADC rero, bisobanuye gufasha, mu buryo buziguye abajenosideri bakorana nayo.

Ibyegeranyo binyuranye kandi, birimo n’iby’intumwa za Loni, bigaragaza ko Leta ya Kongo yamaze kwinjiza mu gisirikari cyayo abajebosideri ba FDLR, ibaha n’ubushobozi bwo gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Niba SADC se ikorana na FARDC/FDLR, Loni nayo ikaba igiye gutera inkunga iryo huriro, bitaniye he no gushyigikira ababangamiye umutekano w’uRwanda? U Rwanda se rwo ruzipfumbata kandi rubona umigambi mibisha irutegurirwa?

Mu mateka ya Loni, yakunze kwibuka ibitereko yasheshe, ikazaza isuka amarira y’ingona, ishyano ryo ryamaze kugwa. N’ubu rero hari impungenge ko amakosa yayo yo gushyigikira abajenosideri, ashobora gukurura intambara y’akarere kose, nk’uko abasesenguzi badahwema kubyerekana.

2024-09-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo
INKURU NYAMUKURU

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo
Mu Rwanda

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR  – Amiel Nkuliza
POLITIKI

Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru