• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko gahunda yo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bisaba gukora ibikorwa bifatika aho kuvuga amagambo no gutanga amasezerano atazasohozwa.

 

Yabitangaje nyuma y’uko FARDC ku 29 Werurwe 2026 yatangaje ko yohereje Umugaba Wungirije i Kisangani ngo atangize ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

RDC yavuze kenshi ko umutwe wa FDLR u Rwanda ruyishinja gukorana na yo ari urwitwazo, u Rwanda rukerekana ko abarwanyi bawo bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba mu Burasirazuba bwa Congo n’i Kinshasa, ndetse bamaze igihe bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Kisangani bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.

Ati “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, anyuze ku nkuru yasohowe na RFI, ivuga ku byo RDC yavuze byo kwambura FDLR intwaro yavuze ko amasezerano atazubahirizwa mu magambo ahubwo ari ibikorwa.

Ati “Gushyira mu bikorwa amasezerano y’Amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu ya Washington bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo avugirwa ubusa, amasezerano atubahirizwa, ubukangurambaga butarangira cyangwa ukutumvikana kwa guverinoma ku kibi kiri mu mutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

Gahunda y’ibikorwa by’ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Col Bora wabaye muri FDLR yabwiye IGIHE ko imvugo za FARDC ku gusenya FDLR zitazashyirwa mu bikorwa kuko abo bashaka kwambura intwaro ari bo bazibaha.

Ati “Niba koko babitangije nibahere i Kinshasa kuko n’i Kinsasa FDLR iriyo, haba muri FARDC hari aba-FDLR barimo, n’uyu munsi bamwe mu bo twabanaga bari i Kinshasa […] biriya ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya ahubwo bakagombye guhita babafata batanabivuze kuko n’ubundi aho bari bari kumwe na FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe?”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

U Rwanda rushimangira ko rukomeye ku kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y’ibiganiro ya Doha.

Rwizera ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.

2026-04-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Ubwanditsi 16 May 2017
Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague arifuzwa na FC Zurich yo mu Busuwisi, biravugwa ko izamutangaho ibihumbi 265€.

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague arifuzwa na FC Zurich yo mu Busuwisi, biravugwa ko izamutangaho ibihumbi 265€.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero
Mu Rwanda

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli
Mu Rwanda

Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge
Amakuru

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru