• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Ubwanditsi 01 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision kuri uyu wa Gatandatu ushize cyongeye gutambutsa inkuru y’igihuha ndetse kiyishyira ku ipaji ibanza (frontpage),  [ nkuko twabibagejejeho ]  twibazaga ikibyihishe inyuma, none twamenye ko  ibi byari mu rwego rwo guca intege ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama hagati ya Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, agamije kugabanya umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi.

Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Besigye na Kagame bahuriye muri Amerika” itagaragaza ifoto ,video cyangwa ikindi kimenyetso cyemeza ko iyo nama yabaye, usibye inkomoko y’amakuru y’icyuka kiraho. Iyi nkuru ntishingiye ku itangazo ryaba iryavuye mu biro bya Perezida w’u Rwanda cyangwa ngo iki kinyamakuru kigaragaze niba abanyamakuru bacyo baragerageje kuvugana n’umuyobozi mu Rwanda ngo abyemeze.

Ikindi gitangaje muri iyi nkuru, The New Vision ntivuga ahabereye guhura: niba ari muri hotel, cyangwa mu yindi nyubako y’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa ahandi hantu hose abo bagabo bombi baba barahuriye. Umuntu asomye iyi nkuru ya The New Vision ngo ashobora kugirango abo bagabo bahuriye mu kirere nk’uko umwe mu basesenguzi I Kigali yavuze atebya.

Ikigaragara ngo iyi nkuru ari imwe mu nkuru nyinshi z’umuco umaze igihe wo guhimbira u Rwanda mu mugambi umaze igihe wo gutanga amakuru atari yo ku Rwanda wa Uganda.

The New Vison iti: “Uwahoze ari kandida perezida wa FDC, Dr Kiiza Besigye, yagize inama yihariye y’amasaha abiri muri New York kuwa Kabiri.” Cyakomeje kivuga ko iyi nama yabaye hari kuba inama ya 74 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abasesenguzi mu by’itangazamakuru bakaba baribajije impamvu ikinyamakuru cya leta muri Uganda cyafata iyo nama ivugwa hagati y’umuturage wigenga w’Umugande na Perezida Kagame kikayishyira kuri page ibanza (ya yindi ikunze gushyirwaho inkuru zikurura abasomyi.)

Perezida Kagame yaba umukuru w’igihugu cyangwa ntabe we, kuki ikinyamakuru cyo muri Uganda cyahimba inkuru ku kubonana, mu gihe na Besigye nta cyaha yaba akoze nubwo yaba yarahuye na Perezida Kagame? Ibi ni ibyibazwa n’abasesenguzi.

Iki kinyamakuru kikaba gisa nk’icyashatse kugaragaza ko Besigye guhura na Perezida Kagame cyaba ari nk’icyaha.

The New Vision muri iyi nkuru yayo ikomoza ku Masezerano ya Luanda gishimangira ko uko guhura kwa Besigye na Kagame ivuga, binyuranyije n’ibivugwa muri ayo masezerano.

Ikigaragara ngo kikaba ari uko The New Vision ibinyujije muri iyi nkuru yayo y’impimbano ishinja umuyobozi w’u Rwanda kurenga ku Masezerano y’Ubwumvikane yashyizweho umukono.

Iyi nkuru yababaje abayobozi batandukanye mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe asubiza The New Vision abinyujije kuri twitter yagaragaje gutangazwa n’iyi nkuru agira ati: “Ubu nibwo bwoko bw’ikinyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”

Abandi ariko bagize icyo babivugaho basanga n’iyo Perezida Kagame aza guhura na Besigye byari kuba ikinyoma gikuriye ibindi kuri Kampala kubihindura ikirego gishinja u Rwanda! Ngo na Museveni ajya ahura na Besigye rimwe na rimwe iyo hari ibikorwa bahuriyemo nk’uko umusesenguzi abivuga.

Ni mu gihe Perezida Museveni n’abamwegereye bazwiho umuco wo kubonana, korohereza, kwakira no guha passports z’abadipolomate, amatike y’indege, kwitabwaho na leta n’ikindi cyose abayobozi bakuru ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe urwanya u Rwanda.

Abayobozi ba RNC bagiye bafatwa amajwi batangiza intambara ku Rwanda bitari rimwe cyangwa kabiri mu biganiro banyuza ahantu hatandukanye nko kuri radio yabo ‘Itahuka’.

RNC niyo yari inyuma y’ibitero bya grenades byagiye bikorwa hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, bikajyana ubuzima bw’abantu 17 ndetse bigakomeretsa abagera kuri 400. Abaterabwoba ba RNC bafashwe bahishuye ko uyu mutwe ari wo wari inyuma y’ibyo bitero ubwo baburanishwaga.

Naho Kiiza Besigye ku ruhande rwe, ni umuyobozi w’umutwe wa politiki uzwi kandi wemewe muri Uganda kandi udafite gahunda yo gufata ubutegetsi binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko. FDC ntiyigeze yumvikana mu ruhame ihamagarira kwivumbagatanya hakoreshejwe intwaro cyangwa ngo ituritse amagrenade yice Abagande mu isoko n’ahategerwa bus.

Kuba Uganda igerageza guhimba ikinyoma kigamije gushyigikira ibikorwa byayo bishyigikira umutwe w’iterabwoba ihimba umubonano utarabaye, bigaragariza benshi Museveni n’abantu be  bafite ibyo bishinja. Kuba umuyobozi wa Uganda arwanya u Rwanda abinyujije mu mashyirahamwe ye atandukanye arimo RNC ngo bigaragazwa n’ibimenyetso ntabwo bigaragazwa n’inkuru mu binyamakuru.

Na Museveni ubwe ubwo yagaragarizwaga ikimenyetso ko yahuye n’abayobozi ba RNC barimo Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana muri gashyantare, yarabyemeye arangije agerageza gutanga ibisobanuro avuga ko yahuye nabo by’impanuka.

Ngo inshuro Museveni amaze kwakira, no gutegura inama n’abayobozi b’umutwe wiyemeje kurwanya u Rwanda ngo ni nyinshi ku buryo zitajya mu nkuru imwe.

Ngo usibye uko kubonana by’impanuka, inama iheruka umuntu yavuga ni iyo mu Ukuboza umwaka ushize muri Kampala Serena, yari yateguwe na Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu karere, ku mabwiriza ya Museveni, aho yari yasabwe guhuza ibikorwa bya RNC n’ibya FDLR, umutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikintu cyaje gutungura ubutegetsi bwa Uganda ariko, n’itabwa muri yombi ry’abayobozi ba FDLR, La Forge Fils Bazeye na Theophile Abega, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, hagati ya Uganda na Congo, bavuye i Kampala muri iyo nama. Aba bahishuye buri kimwe ku mugambi wa Uganda wo kurwanya u Rwanda.

Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’umutekano akaba avuga ko, ubutegetsi bwa Uganda burimo gushaka guca intege amasezerano y’ubwumvikane barangiza bakagira u Rwanda urwitwazo. Uyu ati: “Biragaragara ko Kampala ititeguye kubahiriza amasezerano umuyobozi wayo ubwe yasinye; none baratangaza inama y’impimbano, bakayitambutsa hanyuma bagasiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Iyi nama itarigeze iba hagati ya Perezida Kagame na Besigye, yanatangajwe mu zindi mbuga ziterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda nka Glpost, Kampalapost n’izindi, aho buri rumwe rwagiraga andi mavuta rusiga inkuru ngo irusheho kuryoha ariko byose intego ari imwe nk’iya The New Vision.

2019-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 14 Jul 2020
Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026
Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi
Mu Mahanga

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye
Mu Rwanda

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 04 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru