• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho gusura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, abashimira kuba barahisemo na Polisi y’u Rwanda mu bigo bagomba gusura.

Yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside aho yagize ati;”Mu 20002 Polisi y’u Rwanda itangira twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga ubu.”

Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.

Akaba yababwiye ati:”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.

RNP

2016-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Dr Rose Mukankomeje yagaramye  ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
INKURU NYAMUKURU

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019
Police FC yazamutseho imyanya 5 nyuma yo gutsinda Amagaju iwayo
IMIKINO

Police FC yazamutseho imyanya 5 nyuma yo gutsinda Amagaju iwayo

Ubwanditsi 31 Oct 2016
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda
Amakuru

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru