• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, Mu Rwanda, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Abantu barenga 4.000 bo mu bihugu birenga 65 binyuranye, barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bitabiriye isiganwa ryo kwishimisha [Run for Peace] riri mu masiganwa atatu agize Kigali International Peace Marathon.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 21, ryitabirwa n’abakinnyi batandukanye bavuye ku Isi yose haba mu bagabo n’abagore.

Uyu mwaka ryakinwe iminsi ibiri aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwe Run for Peace y’ibilometero 10 mu gihe ku Cyumweru hazakinwa Full Marathon y’ibilometero 42,1 na Half Marathon y’ibilometero 21,09.

Guhera Saa Mbiri n’iminota 15 ni bwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangije iri siganwa ry’ibilometero 10, ababaribwa mu bihumbi baryitabiriye batangira urugendo.

Bahagurukiye kuri Stade Amahoro bafata umuhanda wa Chez Lando- Gishushu (RDB)-KCC- University of Kigali -KABC-Kigali Convention Centre- Rugando -KCC – Inzovu Mall- Gishushu RDB – Ku Gisementi – Amahoro Stadium Zigama – kwa Rwahama- Simba Kimironko-KFC Kimironko-Contrôle technique-BK Arena-Stade Amahoro.

Mu bitabiriye iri siganwa harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Candy Basomingera.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yatangiye kuba mu 2005 ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino.

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena, ni bwo hazakina ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, bazasiganwa Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse na Full Marathon y’ibilometero 42,1.

Uyu mwaka icyiciro cya Full Marathon kizatangira gukinwa Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko bamwe mu bayitabiriye mu myaka ishize bagaragaje ko bagorwa n’izuba riva i Kigali muri ibi bihe by’impeshyi. Half Marathon y’ibilometero 21, izatangira Saa 08:15.

Ku wa Gatanu, abategura Kigali International Peace Marathon bari batangaje ko ababigize umwuga bamaze kwiyandikisha muri Full Marathon na Half-Marathon ari 3.870, ariko kwiyandikisha birarangira kuri uyu wa Gatandatu, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Uretse abakinnyi 22 bakomeye basanzwe bitabira amasiganwa akomeye ku Isi batumiwe, muri ‘Full Marathon’ hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 307 barimo 75 b’abanyamahanga, 214 b’Abanyarwanda n’abandi 28 baba mu Rwanda.

Imibare igaragaza kandi ko muri Half-Marathon hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 1.584 barimo abanyamahanga 159 n’Abanyarwanda 1.324. Ni mu gihe muri ‘Run for Peace’, hiyandikishije abantu 3.140 barimo abanyamahanga 637 n’Abanyarwanda 2.503.

Aba bose baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Algeria, Afghanistan, Australia, Autriche, Bangladesh, u Bubiligi, Bénin, Botswana, Brésil, Burkina Faso, u Burundi, Cap-Vert na Cameroun, Canada, Tchad, u Bushinwa, Congo na Croatia.

Hari kandi Bhutan, RDC, Denmark, Djibouti, Equateur, Misiri, Eritrea, Ethiopia, u Bufaransa, Gabon, u Budage, Ghana, u Bugereki, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, Kenya na Korea ya Ruguru, Liban, Liberia, Liechtenstein, Luxembourg, Madagascar, Malaysia na Mali.

Ibindi ni Namibia, Nepal, u Buholandi, Niger, Nigeria, Philippines, Portugal, Koreya y’Epfo, Arabie Saoudite, Sénégal, Gabon, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, u Busuwisi, Tanzania, Togo, Turikiya, Uganda, UK, USA, Zambia na Zimbabwe.

Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.

IGIHE

ImageImageImageImageImageImageImage

Image

ImageImageImageImageImage

2026-06-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Ubwanditsi 16 Aug 2023
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubwanditsi 11 Nov 2021
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Arthur na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017
SHOWBIZ

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Arthur na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru