• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, Mu Rwanda, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Abantu barenga 4.000 bo mu bihugu birenga 65 binyuranye, barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bitabiriye isiganwa ryo kwishimisha [Run for Peace] riri mu masiganwa atatu agize Kigali International Peace Marathon.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 21, ryitabirwa n’abakinnyi batandukanye bavuye ku Isi yose haba mu bagabo n’abagore.

Uyu mwaka ryakinwe iminsi ibiri aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwe Run for Peace y’ibilometero 10 mu gihe ku Cyumweru hazakinwa Full Marathon y’ibilometero 42,1 na Half Marathon y’ibilometero 21,09.

Guhera Saa Mbiri n’iminota 15 ni bwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangije iri siganwa ry’ibilometero 10, ababaribwa mu bihumbi baryitabiriye batangira urugendo.

Bahagurukiye kuri Stade Amahoro bafata umuhanda wa Chez Lando- Gishushu (RDB)-KCC- University of Kigali -KABC-Kigali Convention Centre- Rugando -KCC – Inzovu Mall- Gishushu RDB – Ku Gisementi – Amahoro Stadium Zigama – kwa Rwahama- Simba Kimironko-KFC Kimironko-Contrôle technique-BK Arena-Stade Amahoro.

Mu bitabiriye iri siganwa harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Candy Basomingera.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yatangiye kuba mu 2005 ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino.

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena, ni bwo hazakina ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, bazasiganwa Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse na Full Marathon y’ibilometero 42,1.

Uyu mwaka icyiciro cya Full Marathon kizatangira gukinwa Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko bamwe mu bayitabiriye mu myaka ishize bagaragaje ko bagorwa n’izuba riva i Kigali muri ibi bihe by’impeshyi. Half Marathon y’ibilometero 21, izatangira Saa 08:15.

Ku wa Gatanu, abategura Kigali International Peace Marathon bari batangaje ko ababigize umwuga bamaze kwiyandikisha muri Full Marathon na Half-Marathon ari 3.870, ariko kwiyandikisha birarangira kuri uyu wa Gatandatu, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Uretse abakinnyi 22 bakomeye basanzwe bitabira amasiganwa akomeye ku Isi batumiwe, muri ‘Full Marathon’ hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 307 barimo 75 b’abanyamahanga, 214 b’Abanyarwanda n’abandi 28 baba mu Rwanda.

Imibare igaragaza kandi ko muri Half-Marathon hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 1.584 barimo abanyamahanga 159 n’Abanyarwanda 1.324. Ni mu gihe muri ‘Run for Peace’, hiyandikishije abantu 3.140 barimo abanyamahanga 637 n’Abanyarwanda 2.503.

Aba bose baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Algeria, Afghanistan, Australia, Autriche, Bangladesh, u Bubiligi, Bénin, Botswana, Brésil, Burkina Faso, u Burundi, Cap-Vert na Cameroun, Canada, Tchad, u Bushinwa, Congo na Croatia.

Hari kandi Bhutan, RDC, Denmark, Djibouti, Equateur, Misiri, Eritrea, Ethiopia, u Bufaransa, Gabon, u Budage, Ghana, u Bugereki, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, Kenya na Korea ya Ruguru, Liban, Liberia, Liechtenstein, Luxembourg, Madagascar, Malaysia na Mali.

Ibindi ni Namibia, Nepal, u Buholandi, Niger, Nigeria, Philippines, Portugal, Koreya y’Epfo, Arabie Saoudite, Sénégal, Gabon, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, u Busuwisi, Tanzania, Togo, Turikiya, Uganda, UK, USA, Zambia na Zimbabwe.

Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.

IGIHE

ImageImageImageImageImageImageImage

Image

ImageImageImageImageImage

2026-06-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Ubwanditsi 16 Jul 2021
Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 31 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Miliyoni 19 zazindukiye mu matora ya Perezida, hari abageze ku biro by’ itora saa Cyenda z’ igicuku
Mu Rwanda

Kenya: Miliyoni 19 zazindukiye mu matora ya Perezida, hari abageze ku biro by’ itora saa Cyenda z’ igicuku

Ubwanditsi 08 Aug 2017
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye
ITOHOZA

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Ubwanditsi 13 May 2018
Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo
Amakuru

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru