• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Ubwanditsi 26 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abantu benshi bibuka imvugo ya kera cyane cyane hagati ya 1990-1994 ivuga UZI ICO NDICO? Iyi mvugo yakoreshwaga n’abari abayobozi n’abasirikari muri Leta yateguye igakora na Jenoside kuko yari igizwe ku bwinshi n’abakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi kubera uburyo bavuga ikinyarwanda.

Sebatware Marcel  nawe akigera muri CIMERWA yakoreshaga iyi mvugo uziko ndico cyane cyane ko yarashyizweho na Nzirorera Joseph wavugaga rikijyana mu gihugu bakaba baranakomokaga hamwe. Ibi nibyo yakoresheje maze agira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigwizaho umutungo wa CIMERWA aho amamodoka, stock ya ciment kimwe n’amafaranga yari kuri compte byose yabyambukanye muri Zaïre igihe yahungaga . Ikindi cyanagaragaye ni imodoka yo mu rwego rwa PAJERO y’ibara rya bordeau yahoze ari iy’umuyobozi wa cimerwa, iyo akaba yari yarayihaye uwari Commandant Circo (Colonel mungabo za Mobutu tudatangaje izina) i Bukavu mu rwego rwo kugira ngo amucungire umutekano anamukingire ikibaba mu gusahura umutungo wa cimerwa (amamashini, amamodoka na stock ya ciment) byose byagurishirijwe i Bukavu.

Ikindi Rushyashya yamenye nuko Marcel Sebatware ahunga yari afite ideni rya banki (amafaranga yaguze amakamyo abiri yahoze ari ay’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Mukungwa sport yo mu Ruhengeri, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwari bwagiranye ibibazo na Zigiranyirazo Protais washakaga kwigarurira ayo makamyo ariko nyuma y’aho atsinzwe mu rubanza urukiko rutegeka ko ayo makamyo atezwa cyamunara noneho agurwa na Marcel Sebatware). Marcel Sebatware ahunga we n’umuryango we ayo makamyo yari i Mombasa, aho yayagumishije kandi akaba yarakomeje gukorerayo ariko ubu akaba yaraguze andi mashya agera kuri atanu akora imirimo y’ubwikorezi ndetse akaba yarafite n’umushinga wa transport yashakaga gukorera muri Mozambique.

Izo Business ze zikaba zikurikiranwa na mwishywa we witwa Sebageni Theoneste kubera ko Sebatware ubwe atatinyuka kujya muri Kenya kubera ubwoba bwo gufatwa ngo aryozwe ibyo yakoze.

Amakuru Rushyashya yatohoje nuko Sebageni Theoneste nawe yahoze akora muri cimerwa, ubu nawe akaba umuyoboke ukomeye wa FDU na FDLR.

CNLG ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel aribwo yabaye Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.

Sebatware kandi ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.

Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.

Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.

Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.

2020-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Ubwanditsi 02 Feb 2019
Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Ubwanditsi 20 Nov 2018
Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Ubwanditsi 30 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Amakuru

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 10 Dec 2020
Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere
HIRYA NO HINO

Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere

Ubwanditsi 30 May 2018
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Ubwanditsi 16 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru