• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu, nyuma y’aho ubutegetsi bw’i Kinshasa butangarije ko butagishaka ingabo z’uwo muryango ku butaka bwabo, buzishinja kuba zirarishoye mu mirwano na M23.

Ingabo za Kenya zari zaragiye mu birindiro byahoze ari ibya M23, nyuma y’aho uwo mutwe ufatiye icyemezo cyo kurekura uduce yari yarigaruriye, mu rwego rwo kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano hagati yawo n’igisirikari cya Leta, FARDC.

Kuri iki cyumweru M23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yarashyize mu biganza by’ingabo za Kenya, ni ukuvuga Kibumba, Kibati n’utundi two muri Teritwari ya Nyiragongo.
Perezida William Ruto wa Kenya, aherutse gutangariza televiziyo mpuzamahanga ya France 24 ko izo ngabo iyo zitajya muri Kongo ubu hari kuba havugwa indi nkuru, dore ko zasanze abarwanyi ba M23 basigaje ibilometero 6 gusa ngo binjire mu mujyi wa Goma.

Uretse Kenya, ibindi bihugu byohereje ingabo muri Kongo ni Uganda, u Burundi, na Sudani y’Epfo, nabyo bikaba bigomba gucyura ingabo zabyo muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.

Izindi ngabo zigomba kuva muri Kongo vuba na bwangu ni iza Loni, Minusco, zari zihamaze imyaka 23 yose!

Perezida Tshisekedi wa Kongo arateganya gusimbuza ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba iza SADC, bitazwi igihe zizahagerera, ndetse bimwe mu bihugu bigize iyo SADC nka Namibia, bikaba byaramaze gutangaza ko nta musirikari bizohereza muri Kongo.

2023-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2022
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Ubwanditsi 16 May 2018
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka
Amakuru

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi
Amakuru

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi
POLITIKI

Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru