• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

RUSHYASHYA 21 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umutoza w’umunya-Maroc, Jaafar Rkyek yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda akaba aje muri uyu mwanya asimbuye mwenewabo Ben Moussa utarakomezanyije n’iyi kipe itarashimye umusaruro we mu mwaka w’imikini ushize.

Jaafar Rkyek w’imyaka 55 atangajwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026-2027 utangira dore ko shampiyona y’u Rwanda izatangira shampiyona ya BK Pro League tariki ya 5 Nzeri 2026, ikazasozwa muri Gicurasi 2027.

Si uyu mutoza mukuru watangajwe kuri uyu wa Kabiri gusa, kuko Police FC yemeje umunya-Esipagne Bakkali Tahiri Mostafa nk’umutoza wungirije, aba bombi bakaba basinye amasezerano y’imyaka ibiri bari muri Police FC.

Jaafar aje muri iyi kipe aje gusimbura Ben Moussa utarageze ku ntego ikipe ye yari yamusabye yo gutwara byibuze igikombe kimwe muri bibiri bitanga uburenganzira bwo gusohokera igihugu mu marushanwa atandukanye ya Afurika.

Mu mwaka ushize w’imikini wa 2025-2026, ikipe ya Police FC yasoreje ku mwanya wa Kane n’amanota 52, mu mikino 34 iyi kipe yakinnye yatsinze imikino 12, inganya 16 itsindwa imikino 6, ibi bikaba byaraviyemo kudakomezanya n’umutoza mukuru wayo.

Mu kwiyubaka kw’iyi kipe, Police FC yatangaje abakinnyi bashya barimo Rushema Chris, Mzungu Japhet, Tangara Keefa, Moussa Limane, Shaibu Iddrisu, Rugwiro Kevin na Byishimo Valua. Yongereye amasezerano Niyongira Patience, Nsabimana Eric, Iradukunda Simeon na David Chimezie.

Kuri uyu munsi kandi nibwo Police yatangaje ko Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana ari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe akaba yasimbuye Chief Inspector of Police Claudette Umutoni, yaari iheruka kandi kugaragaza ko Rutsindura Antoine ari umuyobozi wa Tekiniki muri iyi kipe yo ku Kacyiru.

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo kuri uyu wa kane yitegura gukina umwaka utaha w’imikino, iakaba kandi itegereje abandi bakinnyi babiri bazaza muri iyi kipe bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga 20256.

ImageImage

Image

ImageImage

2026-07-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Ubwanditsi 15 May 2018
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023
APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Ubwanditsi 20 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump
Amakuru

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Benshi barakajwe n’uburyo itangazamakuru ryahangayikiye Oprah Winfrey mu mpanuka y’ibyondo yahitanye 13
HIRYA NO HINO

Benshi barakajwe n’uburyo itangazamakuru ryahangayikiye Oprah Winfrey mu mpanuka y’ibyondo yahitanye 13

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera,  yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda
ITOHOZA

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru