• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

RUSHYASHYA 25 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsinzemo Liberia ibitego 3-1, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, aho Perezida Kagame yari mu banyacyubahiro bakurikiye uko Amavubi atangira urugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Amavubi yatangiye umukino mu buryo bwihuse, atsinda igitego cya mbere ku munota wa 2, gitsinzwe na Abeddy Biramahire, ku mupira yahawe na Leroy-Jacques Mickels.

U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino, maze ku munota wa 33, Leroy-Jacques Mickels atsinda igitego cya kabiri, cyongerera Amavubi icyizere.

Liberia yabonye igitego kimwe ku munota wa 38, gitsinzwe na Sylvanus Nimely, maze amakipe ajya kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino.

Mbere y’uko umukino urangira, ubwo hari ku munota wa 43 w’umukino Amavubi yabonye penaliti maze iterwa neza na Joy Lance Mickels 43, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego bitatu kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gushaka uko yakomeza ikinyuranyo cy’ibitego, maze amaherezo umukino urangira u Rwanda rutsinze 3-1.

Iyi ntsinzi yahaye u Rwanda amanota atatu ya mbere mu itsinda K mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027.

Perezida Kagame yakurikiranye uyu mukino ari kuri Stade Amahoro, ahari abafana benshi bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu.

U Rwanda 3-1 Liberia: Amavubi atangije urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027 intsinzi imbere y’abafana bayo.

ImageImageImageImageMay be a black-and-white image of one or more people and crowdMay be an image of soccer, football and textMay be an image of football, soccer and textMay be an image of one or more people and crowdNo photo description available.May be an image of soccer, football and textMay be an image of soccer, football and textMay be an image of one or more people and crowd

2026-09-25
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Ubwanditsi 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018
UBUKUNGU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Kamonyi: Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse
ITOHOZA

Kamonyi: Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Ubwanditsi 21 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru