• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Ubwanditsi 24 Jul 2018 Mu Rwanda

Nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, umusirikare yarashe umuturage agahita apfa, igisirikare cy’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, cyasobanuye uburyo byagenze ndetse hanagaragazwa imbunda uwo muturage yatemye akoresheje umuhoro.

Ibi bikimara kuba, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango,yavuze ko byabaye koko ariko amakuru y’uko byari byagenze uyu muvugizi yari akirimo kuyakurikirana, yari yanatwijeje ko namara kumenya uko byagenze neza aza kubidusobanurira.

Nyuma yo gukusanya amakuru, mu masaha y’ijoro yaje gutangariza Ukwezi, uko byagenze ndetse anagaragariza umunyamakuru ikimenyetso cy’imbunda yatemye n’uwo muturage akoresheje umuhoro yari afite. Uyu muvugizi kandi yanasobanuye ibindi basanze mu gikapu cy’uyu muturage.

Lt Col Innocent Munyengango ati: “Uwo musirikare rero yari ari mu kazi, abona umuntu ufite igikapu ashaka kumubaza ikiri mu gikapu nyine noneho undi aho kubimwereka ashaka guhunga, aho ahungiye abura inzira, umusirikare aramukurikira amugezeho nk’aho yanahagaze ahubwo cya gikapu aragifungura avanamo umupanga, avanyemo umupanga umusirikare amubonye ashaka kumwegera, undi arawumutemesha, umusirikare azamura imbunda… ]n’aho yatemesheje umuhoro ku mbunda haragaragara]”

Iyi ni imbunda igaragazwa n’Umuvugizi w’Ingabo ko yatemye n’uyu muturage akoresheje umuhoro

Lt Col Munyengango kandi avuga ko mu gikapu cy’uyu muturage cyari kirimo umupanga, basanze harimo n’amabuye y’agaciro ya koruta (Coltan cyangwa columbite–tantalites) agera ku biro bitanu (5 Kg), ndetse ngo bivugwa ko aya mabuye y’agaciro nayo ashobora kuba yari yayibye.

Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akomeza abisobanura, uyu mugabo warashwe ntabwo inzego zishinzwe umutekano zashoboye kubona indangamuntu ye ngo barebemo imyirondoro ye, ariko bamusanganye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ari nayo baje kubonamo ko yitwa Iyakaremye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ibyabaye babishyikirije izindi nzego zishinzwe kubikurikirana, gusa agashimangira ko ibyabaye byatumye uyu Iyakaremye anahatakariza ubuzima, umusirikare yabikoze mu buryo bwo kwirwanaho kuko yari arwanyijwe n’uyu muturage kandi umusirikare yari mu kazi ashinzwe ko gucunga umutekano.

JPEG - 294.6 kb

Lt Col Innocent Munyengango uvugira Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ibyo umusirikare yakoze byari mu buryo bwo kwitabara

2018-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Ubwanditsi 23 Jun 2017
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Ubwanditsi 02 Mar 2017
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Ubwanditsi 17 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Ubwanditsi 28 Apr 2019
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi
Amakuru

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubwanditsi 26 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru