• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye
C

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kubona Kayumba Nyamwasa yongera gutaba abambari be mu nama byatutumbije icyuka kibi n’umwiryane muri RNC, igisa n’ishyaka yashinze agamije kurya amafaranga y’Abanyarwanda barindagiriye mu mahanga, ku buryo hari n’abari kuvuga ko Kayumba ashobora kuba ashaka kwigarukira mu Rwanda batabizi.

Mu nama yabaye  mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022 mu buryo bw’amashusho, Kayumba Nyamwasa yaraje asuhuza abagize RNC bo mu bice bitandukanye by’Isi bari batumiwe, ariko yahise ata abambari be mu nama ngo kuko yari afite ibibazo mu ikoranabuhanga.

Andi makuru yizewe Rushyashya yamenye, ni uko nta ngingo zo kuganirwaho zari zagaragajwe mu gutangira iyi nama. Hari uwabaciye ruhinganyumye abwira Kayumba ko hacuzwe umugambi wo kuza kumufatirana bakamubaza iby’amafaranga yariye.

Ubwo inama yatangiraga, yaraje arabasuhuza, ababwira ko Atari bwifatanye nabo muri iyo nama kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Nyuma yo gutahura ko yatinye kubazwa iby’uko ubufaranga bwabo abuguguna ntagire icyo afasha iyi ngirwashyaka, RNC, bamutereye icyizere bashingiye ku kuba akomeje no kwigwizaho imitungo ayikuye mu misanzu batanga nyuma yo kwikamura imitsi.

Inda nini n’ubusambo  byanatumye Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda ntiyigeze abifasha hasi. Icyakora kuri iyi nshuro imyivumbagatanyo ifashe indi ntera muri RNC, abayisohokamo bariyongera, ku buryo ishobora no gusenyuka, n’ubwo n’ubundi yacumbagiraga.

Ubusambo bwa Kayumba Nyamwasa si ubwa vuba aha. Mu rubanza rwa Calixste Sankara wahoze avugira umutwe w’inyeshyamba wa FLN, yahishuye ko hari ubwo Kayumba yahawe amafaranga yo kugura intwaro aho kubigenza atyo akiguriramo za rukururana.    

Umwe mu bari muri iyo inama utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye Rushyashya ko batumva ukuntu bo nk’abanyamuryango basanzwe babashije kwitabira inama ntibagire imbogamizi izo arizo zose, nyamara shebuja Kayumba unafite ububasha ku misanzu batanga ntabashe kugumana nabo mu nama ngo kubera ibibazo by’itumanaho.

Abamaze gutahura ko Kayumba yashinze RNC agamije kubanyunyuza imitsi baritsize, bavuga ko batazongera gutanga imisanzu, hatagira igikorwa bakitandukanya na Kayumba kuri ubu bahaye akazina “Isiha Rusahuzi”. Barashaka Kayumba bubi  na bwiza,  ngo aze asobanure aho amafaranga batanga ajya.

Ikindi cyatumye abitabiye iyi nama ya RNC babura ahazaza habo, ni Serge Ndayizeye wasezeye ku mirimo yakoraga kuri Radio Itahuka. Muri iyi nama, Serge Ndayizeye usanzwe ayobora Radio Itahuka, umuzindaro RNC inyuzamo ibinyoma biharabika u Rwanda,  nibwo yeruye avuga ko arambiwe gukorera ubusa. Mu mvugo ica amarenga ko atakomeza kwicwa n’inzara Nyamwasa yijuse imisanzu bamuha,  yavuze ko bashaka undi ukorera ubusa, niba nta mushahara ashyiriweho.  

Serge Ndayizeye ni mwene Ndayizeye Chrysostome wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 1994. Ipfunwe ry’ibyo yakoze ryaburagije amahwemo umuhungu we Serge, rimujyana ku mutekamutwe  Kayumba Nyamwasa,  none biranze.

Singaye n’abavuga ko abiyita “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi”, ubashyize mu ndege baje gufata ubwo butegetsi, bayirwaniramo banananiwe kugabana imyanya, igahanuka itaragera i Kigali.

Abari ku ruhembe muri iyo ngirwa”opozisiyo”, ubwonko bwabo bwibereye mu gifu, abandi ni indindagire zisigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

2022-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki,  bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki, bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Ubwanditsi 25 Dec 2020
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Ubwanditsi 15 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere
Amakuru

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru
ITOHOZA

Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever
Amakuru

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru