• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye
C

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kubona Kayumba Nyamwasa yongera gutaba abambari be mu nama byatutumbije icyuka kibi n’umwiryane muri RNC, igisa n’ishyaka yashinze agamije kurya amafaranga y’Abanyarwanda barindagiriye mu mahanga, ku buryo hari n’abari kuvuga ko Kayumba ashobora kuba ashaka kwigarukira mu Rwanda batabizi.

Mu nama yabaye  mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022 mu buryo bw’amashusho, Kayumba Nyamwasa yaraje asuhuza abagize RNC bo mu bice bitandukanye by’Isi bari batumiwe, ariko yahise ata abambari be mu nama ngo kuko yari afite ibibazo mu ikoranabuhanga.

Andi makuru yizewe Rushyashya yamenye, ni uko nta ngingo zo kuganirwaho zari zagaragajwe mu gutangira iyi nama. Hari uwabaciye ruhinganyumye abwira Kayumba ko hacuzwe umugambi wo kuza kumufatirana bakamubaza iby’amafaranga yariye.

Ubwo inama yatangiraga, yaraje arabasuhuza, ababwira ko Atari bwifatanye nabo muri iyo nama kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Nyuma yo gutahura ko yatinye kubazwa iby’uko ubufaranga bwabo abuguguna ntagire icyo afasha iyi ngirwashyaka, RNC, bamutereye icyizere bashingiye ku kuba akomeje no kwigwizaho imitungo ayikuye mu misanzu batanga nyuma yo kwikamura imitsi.

Inda nini n’ubusambo  byanatumye Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda ntiyigeze abifasha hasi. Icyakora kuri iyi nshuro imyivumbagatanyo ifashe indi ntera muri RNC, abayisohokamo bariyongera, ku buryo ishobora no gusenyuka, n’ubwo n’ubundi yacumbagiraga.

Ubusambo bwa Kayumba Nyamwasa si ubwa vuba aha. Mu rubanza rwa Calixste Sankara wahoze avugira umutwe w’inyeshyamba wa FLN, yahishuye ko hari ubwo Kayumba yahawe amafaranga yo kugura intwaro aho kubigenza atyo akiguriramo za rukururana.    

Umwe mu bari muri iyo inama utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye Rushyashya ko batumva ukuntu bo nk’abanyamuryango basanzwe babashije kwitabira inama ntibagire imbogamizi izo arizo zose, nyamara shebuja Kayumba unafite ububasha ku misanzu batanga ntabashe kugumana nabo mu nama ngo kubera ibibazo by’itumanaho.

Abamaze gutahura ko Kayumba yashinze RNC agamije kubanyunyuza imitsi baritsize, bavuga ko batazongera gutanga imisanzu, hatagira igikorwa bakitandukanya na Kayumba kuri ubu bahaye akazina “Isiha Rusahuzi”. Barashaka Kayumba bubi  na bwiza,  ngo aze asobanure aho amafaranga batanga ajya.

Ikindi cyatumye abitabiye iyi nama ya RNC babura ahazaza habo, ni Serge Ndayizeye wasezeye ku mirimo yakoraga kuri Radio Itahuka. Muri iyi nama, Serge Ndayizeye usanzwe ayobora Radio Itahuka, umuzindaro RNC inyuzamo ibinyoma biharabika u Rwanda,  nibwo yeruye avuga ko arambiwe gukorera ubusa. Mu mvugo ica amarenga ko atakomeza kwicwa n’inzara Nyamwasa yijuse imisanzu bamuha,  yavuze ko bashaka undi ukorera ubusa, niba nta mushahara ashyiriweho.  

Serge Ndayizeye ni mwene Ndayizeye Chrysostome wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 1994. Ipfunwe ry’ibyo yakoze ryaburagije amahwemo umuhungu we Serge, rimujyana ku mutekamutwe  Kayumba Nyamwasa,  none biranze.

Singaye n’abavuga ko abiyita “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi”, ubashyize mu ndege baje gufata ubwo butegetsi, bayirwaniramo banananiwe kugabana imyanya, igahanuka itaragera i Kigali.

Abari ku ruhembe muri iyo ngirwa”opozisiyo”, ubwonko bwabo bwibereye mu gifu, abandi ni indindagire zisigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

2022-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Ubwanditsi 12 Aug 2023
Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL)  na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

RUSHYASHYA 06 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Ubwanditsi 27 Jan 2020
New York : Perezida Kagame yitabiriye  inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye
POLITIKI

New York : Perezida Kagame yitabiriye inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru