• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Ubwanditsi 02 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 ibashinja ko binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, naho abandi 24 baturuka muri ibyo bihugu bafungwa bashinjwa kuba muri M23.

Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mukwabu wo gushakisha ‘abanyabyaha’, ku mupaka wa Bunagana mu Karere ka Kisoro.

Hashize iminsi inzego za Gisirikare muri Uganda zishyirwa mu majwi ku gufunga bya hato na hato abanyarwanda babarizwa i Kampala no mu nkengero zayo, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Ni ibikorwa bizwi neza na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibasaba ibisobanuro.

Kuri iyi nshuro, Uganda yatangaje ko mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo 24 bashinjwa ko bari mu mutwe wa M23, bagomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki Cyumweru cya mbere cya 2018 bashinjwa kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, kuguma mu gihugu mu buryo butemewe no kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Daily Monitor yanditse ko Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, Hassan Ssekalema, yatangaje ko bagenzuye abantu bose bari bafite, bagasubiza mu bihugu byabo abagera ku 137.

Yakomeje agira ati “Kuri abo 24 bo mu mutwe wa M23, ni urukiko ruzemeza ko basubira iwabo cyangwa se bajyanwa muri gereza. Turacyakomeza gukurikirana abanyabyaha bose ku mupaka. Ubu hamaze gufatwa imbunda ebyiri.”

Si ubwa mbere Uganda yirukana abanyarwanda bakoreraga ibikorwa bitandukanye cyane iby’ubucuruzi ku butaka bwayo kuko no mu mpera za 2016, abarenga 90 bahambirijwe utwabo, bapakizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna. Gusa nubwo bikorwa gutya, nta muturage wa Uganda n’umwe uravugwa ko yirukanywe muri Kigali cyangwa mu nkengero zayo.

Magingo aya, Uganda si ahantu abanyarwanda bajya batekanye kubera gutinya kugirirwa nabi. Ubusanzwe nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, ubuhahirane hagati y’impande zombi bumaze gushinga imizi cyane bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ariko ubu Abanyarwanda basigaye bajya muri Uganda bikandagira, bagasiga babwiye ababo ko nibumva batagikoma bazahita babatabariza mu nzego z’umutekano.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Maj. Frank Mugambage, aherutse kuvuga  ko abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo ‘nabo birabareba’, bakamenya uko umwuka wifashe ari nako ku rundi ruhande iki gihugu gisabwa ibisobanuro no guhagarika ibi bikorwa bibangamiye abaturanyi bacyo.

Uganda imaze iminsi ivugwaho kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ababa mu mutwe wa RNC; bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi bakingiwe ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI.

Ibi biniyongeraho ibikorwa bya hato byo gufunga abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi aho bivugwa ko ari ‘benshi’ bafashwe.

Mu cyumweru gishize, batanu bagaruwe mu Rwanda basobanura inzira y’umusaraba banyuze, biyongera ku witwa Fidèle Gatsinzi wagarutse yaramugaye atabasha kwigenza.

2018-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017
U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.
Amakuru

Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Ubwanditsi 15 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru