• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umunyarwanda yagize ati” aho kugira umwana agapfa ahagaze, washyingura ukihanagura”.

Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye, Karama na Mukamusoni, nabo bagomba kuba aho bari baterwa ipfunwe no kugira umwana warumbiwe n’umutimanama, kugeza ubwo umujyanama we mukuru aba Achille Bagosora, wabaswe n’ubugome nk’ubwa se, ruharwa Théoneste Bagosora.

Uburozi bwa Jean Paul Turayishimye iyo butarimo gusebanya, gukwiza ibihuha no kugambanira igihugu cye, buba bugizwe no gushinyagura, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ubuhamya bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwagarutse ku rupfu rw’umwe mu bo mu muryango we, umubyeyi Florence wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batangajwe no kumva amateshwa ya Turayishimye yuzuyemo ibinyoma no gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera Florence, by’umwihariko Perezida Kagame, cyane cyane aho avuga ko ingabo za RPF-INKOTANYI zitagize ubushake bwo gutabara umuryango wa Florence.

Nubwo atari akeneye no kwisobanura, Perezida Kagame yavuze uburyo yasabye ingabo za Loni gutabara uyu muryango, ariko ntibyashoboka kuko abicanyi bakumiriye abari batababye.

Kuba Ingabo za RPF-INKOTANYI zitarabashije kugera aho nyakwigendera yari atuye si igitangaza, cyane ko urugo rwe rwari iruhande rw’ikigo cya gisirikari cya Habyarimana, cya Camp-Kigali. Nta warokotse utazi uburyo ingabo z’ Inkotanyi zitanze bidasanzwe, ndetse aho byashobotse zitabara benshi bahigwaga, batanafitanye isano n’umuyobozi wazo, Paul Kagame, uretse isano y’ubunyarwanda. Kuba zitarabashije gutabara umuvandimwe w’Umugaba Mukuru wazo, burumvikana ko bitashobokaga nyine.

Nk’uko ibimenyetso simusiga byagaragajwe, mu bicishije umuryango wa Florence harimo Callixte Mbarushimana bakoranaga muri UNDP. Nubwo Perezida Kagame atavuze amazina y’uwo mwicanyi, abazi neza iyi dosiye ntibashidikanya ku ruhare rwa Mbarushimana, ubu widegembya mu Bufaransa.

Uretse Jean Paul Turayishimye nawe ubikorera gushimisha incuti ze nka Achille Bagosora, abandi bose bakurikiranye urupfu rwa Florence n’umuryango we, bibaza ukuntu Callixte Mbarushimana, wanabaye umwe mu bategetsi b’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, adafunze. Jean Paul Turayishimye we ngo ubutabera “bwashyize mu gaciro” busanga uyu Mbarushimana nta cyaha afite.

Ibihuha byose Jean Paul Turayishimiye avuga ku bo mu muryango wa Perezida Kagame, baba abakiriho n’abitabye Imana, nawe yivugira ko atabihagazeho, ko ibyinshi abihabwa n’abo yita”inkoramutima ze”. Twashoboye kumenya neza ko mu bamuha ibyo bitakakaragasi ngo ni amakuru, harimo Teteri Agnès, umugore w’ikigarasha Gasana Eugène, uwo Teteri akaba acuruza ibihuha

Hari nk’aho Turayishimiye avuga ngo n’iyo Florence arokoka Kagame ntacyo yari kuba amumariye, nk’uko “ntacyo afasha umuryango wa nyakwigendera Muyango”.

Icya mbere, uwo muryango ntiwamutakiye ko ukeneye gufashwa. Abarokotse bo kwa Muyango barifashije cyane, ndetse ahubwo uko tubazi, Jean Paul Turayishimye abiyambaje bamuremera, akava mu bubwa bwo gusebanya ngo abone amaramuko.

Icya kabiri, mu Rwanda ntibisaba ngo ube uri uwo mu muryango wa Kagame ngo ubone imfashanyo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zunganira Abanyarwanda bose, nta robanura, baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba n’abandi baturage muri rusange. Aha niho ubuyobozi bw’u Rwanda butandukaniye n’ubwo abajenosideri n’ibigarasha nka Turayishimye byifuza, bugendera ku kimenyane n’icyenewabo.

Jean Paul Turayishimye kandi yanagarutse kuri Déogratias Kayumba, umuvandimwe wa Florence, waje kwitaba Imana ariko we azize uburwayi, umugome Turayishimye akemeza ko nyakwigendera yimwe ubushobozi n’uburenganzira bwo kwivuriza mu mahanga!

Muri iyi myaka 30 ishize, ntiwabara Abanyarwanda Leta yohereje mu mahanga, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwivuza, kwiga n’izindi, cyane cyane mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Rwanda rwari rutarabona ubushobozi bwo gutanga izo serivisi imbere mu gihugu. Ntiwabara kandi amamiliyoni y’amadolari yabatanzweho, kandi koko kwita ku buzima bw’abaturage biri mu nshingano za Leta. Wasobanura ute rero ukuntu Leta yaba yarohereje abatabarika kwivuza no kwiga mu mahanga, ndetse barimo n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda, ikabyima umuntu nka Déogratias Kayumba, wagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda no kurusana?

Déogratias Kayumba yabaye mu myanya y’ubuyobozi, irimo kuba Perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Byumba, ndetse ubwo yitabarukiraga mu Buhinde muri Gicurasi 2015, yari Visi-Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzora bwa Muntu.

Umugore we, Imakulata Kayumba yabaye minisitiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse aza ko kuba Senateri. Ubu koko, uwashyira mu gaciro wese, yakwanzura ko uyu muryango wari wanzwe na Leta, kugeza aho ubura ubushobozi bwo kwivuza ndetse n’uruhushya rwo kujya mu mavuriro yo mu mahanga?

Jean Paul Turayishimye rero, nujya kwibeshya ko wayobya Abanyarwanda ujye uzirikana ko bakuzi umuzi n’umuhamuro. Nta n’umwe wabeshya rwose, ibyo byo ubimenye.

Ntawe utibuka ubugome wakoze ukiri serija mu ngabo z’uRwanda, nk’igihe Kayumba Nyamwasa agutuma kwica umukecuru w’imyaka isaga 70, mumuziza gusa ko umuhungu we El Hadj Ibrahim Murwanashyaka, akaba na muramu wa Nyamwasa, yanze gufasha Nyamwasa kwiba banki yitwaga BACAR. Uribuka ko wanabyiyemereye ubwo wasubizaga incuti yari ikubajije iby’ubwo bwicanyi, ukamusubiza ngo” nari nahawe amabwiriza, uzandege aho ushaka( I had an order-go and report me)”.

Ntawe uribagirwa kandi ko umaze guhunga igihugu kubera ibyaha bikabije, wagize uruhare mu iterwa ry’ibisasu ryabaye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014. Ubuhamya mu manza z’abafatiwe muri iryo terabwoba ryahitanye inzirakarengane nyinshi, ababarirwa muri 400 bagakomereka, bwerekanye ko wari inyuma y’ubwo bunyamanswa. Nabwo wabitumwe na Kayumba Nyamwasa mukibana mu mutwe w’ibyihebe wa RNC, mbere y’uko mupfa ibisahurano ukajya gushinga ikiryabatezi, ngo ni ARC.

Urahomera iyonkeje rero, kuko ibigambo byawe byuzuyemo ibihuha, ubuswa, gusebanya no kugambana ntawe ukibiha agaciro, gusa ntibizakubuza kugwa igihugu igicuri.

2024-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Ubwanditsi 23 Jun 2023
Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Ubwanditsi 12 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC
ITOHOZA

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje
Mu Rwanda

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Ubwanditsi 04 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru