Igarurwa rya Général-Major Sylvain Ekenge Bomusa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ryongeye kugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufata ikibazo cy’imvugo zibasira Abatutsi nk’ibintu bisanzwe bikwiye gukorwa na benshi.
Ekenge yongeye kugaragara ku mugaragaro nk’Umuvugizi wa FARDC ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo yasinyaga itangazo ry’ingabo ryatangazaga impanuka y’indege yabereye i Kenge, muri Kwango, yahitanye abayobozi bakuru b’ingabo. Iri tangazo ni ryo kimenyetso cya mbere cyagaragaje ko yongeye gukora imirimo y’ubuvugizi, nyuma y’amezi yari amaze ahagaritswe.
Ku wa 27 Ukuboza 2025, ubwo yavugiraga kuri RTNC, Ekenge yavuze amagambo yerekezaga ku bagore b’Abatutsi, agaragaza ko avuga ko gushakana na bo bishobora kuba inzira yo kuzana abantu b’Abatutsi agaragaza ko basambana nabenewabo kugirango bakomeze ubwoko Tutsi
Nyuma y’ayo magambo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC yahagaritse Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC ariko babikora kubera igitutu cy’amahanga. Mu itangazo ryasohowe icyo gihe, ubuyobozi bw’ingabo bwavuze ko ayo magambo atagaragaza umurongo wa Leta ya RDC, Perezida wa Repubulika cyangwa Guverinoma.
FARDC yanavuze ko ayo magambo anyuranyije n’indangagaciro za Repubulika, ishimangira ko ingabo zigomba kurinda Abanyekongo bose nta vangura.
Ariko igarurwa rya Ekenge ku mwanya umwe yari yarakuweho kubera ayo magambo rigaragaje umurongo icyo gihugu kigenderaho.




