• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Ubwanditsi 14 May 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Darkonovic bamaze gutandukana ku bwumvikane bw’impande zombi.

Kuri ubu biragoye kumva ko ikipe yirukanye umutoza uheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo gutwara Shampiyona y’u Rwanda.

Nubwo uyu mutoza yamaze gusezererwa, Darko yari yarafashije APR FC gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu mpeshyi ya 2024, ndetse asezererwa na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Byarakomeje kwitwara neza mu gutwara ibikombe kuko hari hashize iminsi itagera ku 10 atwaranye n’ingabo z’Igihugu igikombe cy’Amahoro cyaherukaga muri iyi kipe mu myaka hafi 8 kitaboneka.

Gusa nubwo atitwahe neza mu mikino Nyafurika, si we wa mbere muri iyi kipe ya APR FC wari ugize umusaruro nk’uwo kuko n’abamubanjirije ntibarenze ijonjora rya kabiri ry’aya marushanwa.

Darko asize APR FC ikiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda aho asigaje gukina n’amakipe arimo Gorilla FC, Muhanzi United ndetse na Musanze FC.

Iyi kipe ya APR FC ayisize iri guhatanira igikombe na Rayon Sports kuko irarushwa inota rimwe gusa, mu gihe iyi Gikundiro yo izakina na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla  FC.

Urebye ku musaruro ari kumwe na APR FC, Darko afite umusaruro ungana na 67%, yakinnye imikino 46 yose hamwe atsinda 27 atsindwa 7 anganya indi 12.

Nyuma yo kugenda kwa Darko, imyitozo ya APR FC yaraye iyobowe Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC aho ari gufatanya na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza amakipe mato ya APR.

Kugeza ubu hari amakuru ataremezwa n’urwego urwarirwo rwose ko Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Maroc, watoje iyi kipe hagati ya 2019 na 2022, ashobora kuyigarukamo.

Darko Novic atandukanye na APR FC aho we n’abari bamwungurije bose batazakomezanya n’ikipe y’ingabo z’igihugu, abo ni Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd.

Aba bose bagiye nyuma y’uko amakuru avuga ko we yahembaga aba bunguriza be, bikavugwa kandi ko uyu yahabwaga umushahara w’ibihumbi 45$ we akabamenya.

2025-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Ubwanditsi 19 Jul 2024
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Ubwanditsi 25 Apr 2019
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Ubwanditsi 30 Oct 2017
BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru