• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Ubwanditsi 22 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Mugabe Robert afungwa by’agateganyo, kubera ibyaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.

Uyu munyamakuru uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza.

Mu bujurire kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, akazakurikiranwa ku byaha ashinjwa ari muri gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Ashinjwa gusambanya umwana, gufata ku ngufu umukobwa ufite imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda.

Mugabe aregwa hamwe na Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.

Aba baganga bo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bazakurikirwa bari hanze.

2018-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Ubwanditsi 16 Dec 2018
CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 22, 20188:48 am -

    Ahanwe Hakurikije Itegeko

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga
SHOWBIZ

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano
Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye
POLITIKI

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru