• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Perezida Paul Kagame yashimye ikipe ya Paris Sait Germain ifitanye imikoranire na Visit Rwanda, yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

PSG yabigezeho itsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wakiniwe muri Puskás Aréna y’i Budapest muri Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz, bisaba gutegereza umunota wa 65 ubwo Ousmane Dembélé yishyuriraga PSG kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.

Iminota 90 isanzwe n’indi 30 y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, hashyirwaho penaliti, Paris Saint-Germain itsinda 4-3 aho iya nyuma ya Arsenal yahushijwe na Gabriel Magalhães.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma y’umukino, Perezida Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye iki gikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Ati “Ndashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain ku Gikombe cya UEFA Champions League yari ikwiye no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.”

Yongeyeho ati “Ndashimira kandi Arsenal ku kugera ku mukino wa nyuma no guhatana kugeza ku munota wa nyuma ushoboka. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, PSG igaragaza ko ari ikipe nziza kurushaho.”

PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kuva mu 2019 mu gihe Arsenal yakoranaga n’u Rwanda kuva mu 2018, amasezerano yayo arangiranye n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

2026-05-31
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Ubwanditsi 18 Jan 2018
Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020
DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi
INKURU NYAMUKURU

BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali
Amakuru

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021
Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru