• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Muyango Jean Marie, yatangaje urutonde rw’ibitaramo azazengurukamo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Ibi bitaramo yabyise “Karame Nanone Liberation 32 Tour Concerts”, izina yakuye ku ndirimbo ye yamenyekanye cyane ya Karame Nanone, ifite amateka akomeye mu rugendo rwe rw’umuziki rwamaze imyaka irenga 40.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Muyango yavuze ko yahisemo kwitirira ibi bitaramo indirimbo Karame Nanone kubera ubutumwa buyikubiyemo ndetse n’agaciro ifite mu mateka ye nk’umuhanzi.

Yagize ati: “Umuntu ashobora kwibwira ko ari iyi ndirimbo nahisemo gusa, kandi nashoboraga no guhitamo ‘Gisa’ cyangwa ‘Karame Uwangabiye’. Ariko ‘Karame Nanone’ ni ijambo ryiza ry’ikinyarwanda rikoreshwa mu kwitaba umuntu mukuru, wubashye kandi ukunda […]”

Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye bwa Muyango, Uturere azanyuramo ndetse n’Umujyi wa Kigali, bikazabera mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagati ya tariki 2 na 17 Nyakanga 2026.

Urugendo ruzatangirira mu Karere ka Musanze tariki ya 2 Nyakanga kuri Stade Ubworoherane, rukomereze i Nyagatare tariki ya 3 Nyakanga ahazwi nka Gikoba ku Ndake ya Afande PC, mbere yo gukomereza ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi tariki ya 4 Nyakanga, ari na wo munsi nyir’izina wo Kwibohora.

Tariki ya 10 Nyakanga, Muyango n’abo bazafatanya bazataramira abaturage ba Rubavu muri Stade Umuganda, mbere y’uko uru rugendo rusozwa tariki ya 17 Nyakanga 2026 mu Mujyi wa Kigali, mu Imbuga City Walk (Car Free Zone).

Muri ibi bitaramo, Muyango azahurira ku rubyiniro n’abahanzi n’abanyempano batandukanye barimo Sophie Nzayisenga, Alouette Munyanyika, Itorero Indashyikirwa ndetse n’andi matorero yo mu turere azanyuramo.

Uyu muhanzi yavuze ko ari ku nshuro ya mbere ateguye uru rugendo rw’ibitaramo, ariko afite gahunda yo kurugira umuco ku buryo ruzajya ruba buri mwaka mu gihe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Ibi bitaramo byatewe inkunga n’Uturere tunyuranyemo, sosiyete ya Forzza Bet ndetse n’izindi nzego zitandukanye, mu gihe gutunganya ibikorwa byose by’uru rugendo byahawe Planet Events Group.

Muyango ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Avuga ko yatangiye umuziki akiri muto cyane, mu gihe indirimbo ye ya mbere yagiye muri studio yasohotse mu 1985.

Mu bihangano byamugize ikimenyabose harimo Sabizeze, Karame Nanone, Gisa, Karame Uwangabiye, Nzavuga, Manyinya, Mwiriwe Neza n’izindi zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.

Binyuze muri uru rugendo rwiswe “Karame Nanone Liberation 32 Tour Concerts”, Muyango ateganya kwegera abakunzi b’umuziki gakondo n’uw’umwimerere hirya no hino mu gihugu, mu bitaramo bizahurirana n’ibirori byo kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.

2026-06-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Abanyarwanda hirya no hino  bitabiriye amatora

Abanyarwanda hirya no hino bitabiriye amatora

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza

Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside
POLITIKI

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri
Mu Rwanda

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.
Amakuru

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Ubwanditsi 23 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru