• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

RUSHYASHYA 13 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku wa 16 Gicurasi 2026, Kabuga Félicien wari ukurikiranywe n’Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) yapfiriye muri gereza ya Loni i La Haye mu Buholandi, ahagana saa sita n’iminota 51 z’amanywa.

Urupfu rwe rwabaye nyuma y’imyaka hafi itatu urubanza rwe ruhagaritswe kubera uburwayi bukomeye bwatewe n’izabukuru, bwatumaga atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Mu rwego rwo gukuraho impaka zose zashoboraga kuvuka ku rupfu rwe, Perezida wa IRMCT yahise asaba Umucamanza Alphons Orie gukora iperereza ryigenga ku byabaye. Raporo yashyikirijwe urukiko ku wa 6 Nyakanga 2026 igaragaza ko Kabuga yazize urupfu rusanzwe, ruturuka ku ndwara yari amaranye igihe.

Raporo igaragaza ko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, abakozi b’ibitaro by’imfungwa bya Haaglanden basanze Kabuga mu cyumba cye nk’uko byari bisanzwe, baramwuhagira banamuha ifunguro rya mu gitondo.

Saa tanu n’iminota 13, yafashijwe guhamagara umwe mu bakobwa be kuri telefoni. Bombi baganiriye iminota irindwi, nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye muri icyo kiganiro.

Ahagana saa sita z’amanywa, umukozi wa gereza yamugejejeho ifunguro rya saa sita rigizwe n’umuceri, karoti, inyama, icyayi na yogourt, ahita asohoka afunga icyumba.

Nyuma y’iminota 50, undi mukozi yahengereye mu kadirishya kari ku rugi rw’icyumba, abona Kabuga yicaye mu kagare k’abafite ubumuga, yunamye umutwe. Yabanje gukeka ko asinziriye.

Icyakora, amaze gufungura urugi kugira ngo yinjizemo umukozi ushinzwe isuku, basanze Kabuga atarakoze ku mafunguro yari amaze guhabwa kandi atagihumeka.

Bahise bahamagara muganga, wageze aho yari ari mu gihe kitarenze umunota umwe, asuzuma ubuzima bwe maze yemeza ko yamaze gupfa.

Kubera ko mu cyumba Kabuga yari arimo hatari hari kamera z’umutekano, iperereza ryifashishije amashusho yafatiwe hanze yacyo.

Aya mashusho yagaragaje ko nta muntu n’umwe winjiye muri icyo cyumba nyuma y’uko yari amaze guhabwa ifunguro rya saa sita kugeza abonetse yapfuye.

Ku mugoroba w’uwo munsi, umuganga w’inzobere mu gusuzuma imirambo yinjiye mu cyumba cya Kabuga, asanga akiri mu kagare yari yicayemo, imbere ye hari isahani y’ibiryo atigeze arya.

Nyuma yo gusuzuma umurambo we, nta gikomere, nta kimenyetso cy’ihohoterwa cyangwa ikindi cyose cyagaragazaga ko yaba yarishwe cyabonetse.

Kubera ko ibimenyetso byose byerekanaga urupfu rusanzwe, abaganga banzuye ko nta mpamvu yo kubaga umurambo ngo hakorwe isuzuma ry’imbere.

Yazize indwara y’umutima

Ku wa 20 Gicurasi 2026, inzego z’ubugenzuzi bwa gihanga z’i Haaglanden zasohoye raporo ya nyuma yemeza ko Kabuga yazize indwara y’umutima, ishingiye ku ndwara nyinshi yari asanganywe ziterwa n’izabukuru

Nyuma yo kubona icyemezo cy’urupfu cyatanzwe n’inzego z’u Buholandi, umuryango wa Kabuga wakuye umurambo we i La Haye ku wa 28 Gicurasi 2026.

Nubwo raporo itatangaje aho yashyinguwe, amakuru yaje kwemeza ko yashyinguwe mu ibanga rikomeye mu gace ka Waterloo mu Bubiligi.

Mu mwanzuro wa nyuma, Umucamanza Alphons Orie yavuze ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko Kabuga yishwe cyangwa yazize uburozi. Yemeje ko yapfuye azize uburwayi bw’umutima n’izindi ndwara zifitanye isano n’izabukuru, bityo ko nta yandi maperereza yari akenewe.

2026-07-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Ubwanditsi 16 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka
IMIKINO

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Uruganda  “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019
UBUKUNGU

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro
Amakuru

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru