• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»ABANYARWANDA HERVE BM NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )

ABANYARWANDA HERVE BM NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 10 Apr 2016 ITOHOZA

Amakuru tumaze gutohoza neza aremeza ko umugabo witwa Herve BM bivugwa ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariwe uri mu maboko ya Polisi mu bafatiwe mu Bubiligi bashinjwa uruhare mu bitero biheruka kugabwa ku kibuga cy’indege n’ahategerwa gari ya moshi, bigahitana abagera kuri 32 mu murwa mukuru Bruxelles.

Iki gikorwa kirakurikira itabwa muri yombi ry’abantu benshi mubo twabashije kumenya ni Micombero JM, wafashwe akekwaho kuba mu bikorwa by’iterabwoba ariko mukanya gato aza kurekurwa nkuko twabibwiwe n’abamubonye bakimutambikana. Dore ko anasanzwe abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ukorana bya hafi na Islamic State. Muri uyu mukwabu udasanzwe, hashakishwaga uwari we wese waba waragize uruhare muri ibyo bitero byo kuwa 22 Werurwe.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, nibwo i Bruxelles hafashwe abantu batandatu barimo Mohamed Abrini ukomoka muri Maroc, umwe mu b’ingenzi bashakishwaga kubera uruhare akekwaho muri ibyo bitero, akanashinjwa uruhare mu bitero byahitanye abagera ku 130 mu Mujyi wa Paris, mu Ugushyingo umwaka ushize.

Igihe.com yatangaje ko muri abo batandatu bafashwe, babiri baje kurekurwa. Mu bagikurikiranweho “kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba” harimo Osama K, Herve BN na Bilal EM.

Osama K ufite ubwenegihugu bwa Swede bivugwa ko yinjiye mu Bugereki avuye muri Syria hamwe n’abandi bimukira umwaka ushize akoresheje impapuro mpimbano.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko yinjiye mu Budage agakomereza mu Bubiligi abifashijwemo n’ushinjwa uruhare rukomeye mu bitero by’i Paris, Salah Abdeslam nawe uheruka gufatwa.

Herve BM ufatwa nk’ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Bilal EM bombi bakekwaho kuba barahaye ubufasha Abrini na Osama K.

Ubuyobozi mu gihugu cy’u Bubiligi buhamya ko abagabye ibi bitero banafitanye isano n’umutwe wa Islamic State.

-2637.jpg

Micombero JM na Herve BM

Kuri uyu wa Gatatandu w’icyumweru gishize Abapolisi bafite intwaro zikomeye bakomeje gushakisha abandi baba baragize uruhare mu bitero by’iterabwoba byashegeshe u Bubiligi, hibandwa cyane ku gace ka Etterbeek mu murwa mukuru Bruxelles, ahari inyubako ikekwa ko ariyo abagabye ibitero bakoreshaga.

Umwanditsi wacu

2016-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Ubwanditsi 26 May 2017
RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye
Amakuru

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda
Mu Mahanga

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Ubwanditsi 21 Aug 2018
UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial
Mu Mahanga

UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

Ubwanditsi 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru