• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Ubwanditsi 26 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo RFI y’Abafaransa, aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize i Kampala muri Uganda habereye imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa n’umutwe bahanganye ku rugamba wa AFC/M23.

RFI ndetse n’imbuga nkoranyambaga zisanzwe zitanga amakuru yizewe, byahishuye ko ibyo biganiro byabereye muri Imperial Hotel mu mujyi wa Kampala, intumwa za Leta ya Kongo zikaba zari ziyobowe na Dr Jean Bosco Bahala Lusheke, ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. AFC/M23 yo ngo yari ihagarariwe na Col Imani Nzenze John na René Munyarugerero.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwifuzaga ko iby’iyo mishyikirano bijya ahagaragara, kuko bwakomeje kwizeza abahezanguni babushyigikiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwo bwita” umutwe w’iterabwoba”.

Baca umugani ngo “n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye”. Byongeye, abazi neza imiterere ya benshi mu Bakongomani bemeza ko bigoye kubabitsa ibanga.

Nguko uko ibyari imishyikirano yo mu “ibanga” byahindutse kimenyabose, yewe n’inama itaranatangira.

Ikimwaro cyahise gikora Tshisekedi n’abambari be, ndetse Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe ibinyoma mu itumanaho, atinyuka kubeshya isi yose ko ngo nta ntumwa Leta yigeze yohereza mu mishyikirano na AFC/M23.

Mu rwego rwo kwikura mu isoni, Tshisekedi yahise asohora itangazo ngo “ryirukana” Jean- Bosco Bahala Lusheke ku mwanya yari afite mu butegetsi.

Ababikurikiranira hafi ariko bavuga ko iryo tangazo ari urwiyerurutso no gukinga Abakongomani ibikarito mu maso, kuko ngo Bwana Bahala Lusheke azimurirwa mu wundi mwanya w’ubutegetsi, unakomeye kurushaho.

Iri kinamico ntiryashimishije Minisitiri w’Ingabo, Guy Muandiamvita, utumva ukuntu Perezida Tshisekedi abeshya ngo nta ntumwa yohereje i Kampala, kandi ari Tshisekedi ubwe wamutegetse gusinyira Bahala Rusheke n’intumwa ayoboye inyandiko zibohereza mu butumwa(ordres de mission).

Minisitiri Muadiamvita yananditse ibaruwa isezera muri Guverinoma, ariko abategetsi bakuru, barimo na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, baramwinginga ngo ntayitange, kuko byarushaho kugaragaza intege nke z’ubutegetsi, aramutse yeguye nyuma y’igihe kitaranagera ku mezi abiri abaye Visi-Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’Ingabo.

Iyegura rya Minisitiri Muadiamvita kandi ryari kwambika ubusa Perezida Tshisekedi, ubeshya ngo nta mishyikirano arimo na AFC/M23, mu gihe ibyegera bye bya hafi, birimo minisitiri w’ingabo, byari kuba byemeza ko imishyikirano ihari.

Nubwo yabaye asubitse iyegura rye ariko, amakuru ava mu nda y’ingoma ya Tshisekedi arahamya ko abo bagabo bombi barebana ay’ingwe.

Barapfa ibinyoma byinshi bya Tshisekedi, byiyongera ku kibatsi cy’umuriro ingabo ze zikomeje gukubitwa na M23 ku rugamba. Minisitiri w’Ingabo Guy Muandiamvita ndetse ngo yaba yaramaze kwerurira Tshisekedi ko nta yandi mahitamo bafite uretse gushyikirana na M23, itarabasanga i Kinshasa.

Perezida Tshisekedi nawe ngo yamaze kubona Guy Muadiamvita nk’umuntu utamwemera, ndetse akamwikanga mu bashobora kumuhirika ku butegetsi.

Magingo aya nta musirikari w’Umukongomani ushobora gusunutsa izuru mu itsinda ry’ingabo zirinda Perezida Tshisekedi n’umuryango we, dore ko yahisemo gushyira umutekano we mu biganza by’abacanshuro.

Icyo cyizere hafi ya ntacyo, nacyo kiri mu byo Tshisekedi apfa n’ubuyobozi bukuru mu ngabo za Repubulika “Iharanira Demokarasi” ya Kongo, FARDC.

2024-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018
APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

Ubwanditsi 23 Nov 2022
Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu
ITOHOZA

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27
Amakuru

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru