• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026 IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, KWAMAMAZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 20256, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wa UEFA Super Cup 2026 wabereye i Salzburg muri Austria, aho Paris Saint-Germain yegukanye igikombe kiruta ibindi I Burayi itsinze Aston Villa ibitego 2-1.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, wahuje PSG yari yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yari yatwaye UEFA Europa League. Ni amakipe yombi afitanye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Perezida Kagame yari mu bashyitsi bakomeye bakurikiranye uyu mukino wabereye kuri Stadion Salzburg, aho PSG yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye dore ko yegukanaga iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni nyuma yahoo yari yatwaye iki gikombe umwaka ushizewa 2025.

PSG yatangiye umukino isatira cyane ndetse ku munota wa 21, Khvicha Kvaratskhelia afungura amazamu nyuma yo kubona uburyo bwiza bwo gutera mu izamu ndetse biza no kumuhira, ikipe yatwaye UEFA Champions League iyobora umukino.

Ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza ntiyacitse integer, kuko yabonye igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 37 gitsinzwe na Brian Madjo w’imyaka 18 wamaze guhabwa ikaze n’umutoza Unai Emery, iki gitego akaba ari nacyi cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 67, Désiré Doué yatsinze igitego cya kabiri cya PSG, nubwo umusifuzi yari yabanje kucyanga avuga ko habayeho kurarira, nyuma yo gusuzuma amashusho ya VAR, igitego cyemejwe bityo biba ibitego 2-1.

Aston Villa yakomeje gushaka uko yakwishyura icyo gitego mu minota ya nyuma, ariko PSG ikomeza kwihagararaho kugeza ubwo uyu mukino warangiye PSG yo mu BUfaransa itsinze uyu mukino ndetse yegukana n’igikombe cya UEFA Super Cup 2026.

Iyi ntsinzi yafashije PSG kongera gutwara UEFA Super Cup, nyuma yo no kwegukana iki gikombe mu 2025 itsinze Tottenham Hotspur kuri penaliti.

PSG yari yinjiye muri uyu mukino nk’ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ya 2025/26, mu gihe Aston Villa yari yabonye itike nyuma yo kwegukana UEFA Europa League.

Ku rundi ruhande, uyu mukino wari ufite umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda kuko amakipe yombi ari abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, bituma igihugu cyongera kugaragara ku ruhando rw’umupira w’amaguru w’i Burayi.

Uyu mukino kandi wasifuye n’umusifuzi w’umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan uheruka no gusifura CECAFA Kagame CUP 2026, uyu mukino yasifuye ukaba wamugize umusifuzi wa mbere uturuka hanze y’umugabane w’i Burayi uhawe gusifura UEFA Super Cup.

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-08-12
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Ubwanditsi 02 May 2018
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Ubwanditsi 19 Dec 2017
Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Ubwanditsi 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali
ITOHOZA

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba
Amakuru

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking idasohoka
Mu Rwanda

Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking idasohoka

Ubwanditsi 22 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru