• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026 IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, KWAMAMAZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 20256, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wa UEFA Super Cup 2026 wabereye i Salzburg muri Austria, aho Paris Saint-Germain yegukanye igikombe kiruta ibindi I Burayi itsinze Aston Villa ibitego 2-1.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, wahuje PSG yari yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yari yatwaye UEFA Europa League. Ni amakipe yombi afitanye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Perezida Kagame yari mu bashyitsi bakomeye bakurikiranye uyu mukino wabereye kuri Stadion Salzburg, aho PSG yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye dore ko yegukanaga iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni nyuma yahoo yari yatwaye iki gikombe umwaka ushizewa 2025.

PSG yatangiye umukino isatira cyane ndetse ku munota wa 21, Khvicha Kvaratskhelia afungura amazamu nyuma yo kubona uburyo bwiza bwo gutera mu izamu ndetse biza no kumuhira, ikipe yatwaye UEFA Champions League iyobora umukino.

Ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza ntiyacitse integer, kuko yabonye igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 37 gitsinzwe na Brian Madjo w’imyaka 18 wamaze guhabwa ikaze n’umutoza Unai Emery, iki gitego akaba ari nacyi cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 67, Désiré Doué yatsinze igitego cya kabiri cya PSG, nubwo umusifuzi yari yabanje kucyanga avuga ko habayeho kurarira, nyuma yo gusuzuma amashusho ya VAR, igitego cyemejwe bityo biba ibitego 2-1.

Aston Villa yakomeje gushaka uko yakwishyura icyo gitego mu minota ya nyuma, ariko PSG ikomeza kwihagararaho kugeza ubwo uyu mukino warangiye PSG yo mu BUfaransa itsinze uyu mukino ndetse yegukana n’igikombe cya UEFA Super Cup 2026.

Iyi ntsinzi yafashije PSG kongera gutwara UEFA Super Cup, nyuma yo no kwegukana iki gikombe mu 2025 itsinze Tottenham Hotspur kuri penaliti.

PSG yari yinjiye muri uyu mukino nk’ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ya 2025/26, mu gihe Aston Villa yari yabonye itike nyuma yo kwegukana UEFA Europa League.

Ku rundi ruhande, uyu mukino wari ufite umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda kuko amakipe yombi ari abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, bituma igihugu cyongera kugaragara ku ruhando rw’umupira w’amaguru w’i Burayi.

Uyu mukino kandi wasifuye n’umusifuzi w’umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan uheruka no gusifura CECAFA Kagame CUP 2026, uyu mukino yasifuye ukaba wamugize umusifuzi wa mbere uturuka hanze y’umugabane w’i Burayi uhawe gusifura UEFA Super Cup.

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-08-12
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Ubwanditsi 29 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza
HIRYA NO HINO

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Ubwanditsi 20 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru