• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside

Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside

RUSHYASHYA 01 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUTABERA

Beatrice Munyenyezi, umugore wa Shalom Ntahobali akaba n’umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n’urukiko rw’Arusha nawe yakatiwe igihano cya burundu mu bujurire mu Rwanda nyuma yo koherezwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ku wa 12 Mata 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha bine muri bitanu yari akurikiranyweho, birimo ubwicanyi nk’icyaha cya Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside no kugira uruhare mu gufata ku ngufu, maze rumukatira igifungo cya burundu.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutegura Jenoside kubera ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bihagije kuri icyo cyaha.

Ibimenyetso byatanzwe mu rubanza byagaragaje ko Munyenyezi yari afite uruhare mu bikorwa by’abicanyi mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Mu byagaragajwe n’urukiko harimo uruhare rwe mu igenzura ry’abantu ku bariyeri yari hafi ya Hotel Ihuriro, ya Pauline Nyiramasuhuko.

Raporo y’Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rubanza rwe rwo kubona ubwenegihugu binyuze mu kubeshya, yagaragaje ko ibimenyetso byari byatanzwe byatumye abacamanza bemera ko Munyenyezi yagiraga uruhare mu kugenzura indangamuntu ku bariyeri no gutandukanya abantu bamwe n’abandi, bamwe bakicwa.

Ibyo ni bimwe mu byatumye urubanza rwe rutagarukira ku kuba yari ahari gusa mu gihe cya Jenoside, ahubwo rukibanda ku ruhare rwe ku bikorwa byakorwaga n’abicanyi. Aha hifashishijwe ifoto ya Satelite yerekanye ko hari bariyeri kuri iyo hotel mu gihe Munyenyezi yavuzeko iyo bariyeri itigeze ibaho. Amerika nibwo yakoze iperereza ryimbitse nyuma yo kubona ko Munyenyezi abeshya.

Urukiko rwa Huye kandi rwamuhamije uruhare mu iyicwa ry’umuntu witwaga Aimable, ndetse n’urupfu rw’umubikira. Raporo z’urubanza zivuga ko uwo mubikira yafashwe, agafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa, kandi ko Munyenyezi yagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Kimwe mu bintu bikomeye byagaragaye mu rubanza rwa Munyenyezi ni uruhare rwe mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi

Urukiko rwamuhamije kugira uruhare mu gufata ku ngufu, rugaragaza ko yagize uruhare mu korohereza ibikorwa by’ubusambanyi ku ngufu byakorwaga aho nyirabukwe, Pauline Nyiramasuhuko, yari afite Hotel.

Ibi kandi bihurira n’ibyemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu rubanza rwa Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali.

Mu 2011, ICTR yahamije Nyiramasuhuko na Ntahobali ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo n’ibyerekeye gufata ku ngufu. Nyiramasuhuko yari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’Abagore muri guverinoma y’inzibacyuho, naho Ntahobali akaba yaragize uruhare mu buyobozi bwa Interahamwe muri Butare.

Mu 2015, Urugereko rw’Ubujurire rwa ICTR rwakomeje guhamya Ntahobali uruhare mu iyicwa, gufata ku ngufu no gutegeka abandi gukora ibyo bikorwa, mu gihe igihano cya Nyiramasuhuko na Ntahobali cyagabanyijwe kiva ku burundu kigera ku myaka 47 kuri buri wese.

Mbere y’uko Munyenyezi asubizwa mu Rwanda, yari amaze imyaka aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2013, urukiko rwo muri New Hampshire rwamuhamije ibyaha byo kubona ubwenegihugu bw’Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo gusanga yarahishe amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside ndetse n’imikoranire ye n’umutwe wa MRND n’Interahamwe. Yakatiwe imyaka 10 y’igifungo, anamburwa ubwenegihugu bw’Amerika.

Mu 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Amerika rwemeje igihano cye, rugaragaza ko ibimenyetso byari byatanzwe mu rubanza byari bikomeye ku buryo inteko y’abacamanza yashoboraga gufata umwanzuro w’uko Munyenyezi yagize uruhare mu bikorwa byo ku bariyeri byakorwaga hafi ya Hotel Ihuriro.

Nyuma yo kurangiza igihano cye muri Amerika, Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri Mata 2021, aho yahise akurikiranwa ku byaha bya Jenoside byakorewe mu cyahoze ari Butare.

2026-10-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Ubwanditsi 24 Jun 2021
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Ubwanditsi 24 Feb 2022
Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Ubwanditsi 10 May 2022
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2
Amakuru

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ubwanditsi 03 Nov 2017
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.
Amakuru

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Ubwanditsi 14 May 2021
Ku munsi wa kane  Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga
Amakuru

Ku munsi wa kane Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga

Ubwanditsi 18 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru