• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi
Mgr Hakizimana Celestin uyobora diyoseze ya Gikongoro

Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Ubwanditsi 24 Apr 2018 Mu Rwanda

Ndikubwimana Augustin wari umupadiri muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe imyaka ibiri, ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi.

Uyu mupadiri yasabwe kwisubiraho muri iki gihe cy’imyaka ibiri, byagaragara koko ko yisubiyeho akaba yababarirwa agasubizwa mu gipadiri.

Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro, abicishije mu ibaruwa ihagarika uyu mupadiri, yavuze ko uyu mupadiri yahagarikiwe imirimo y’Ubusaseridoti irimo gusoma misa no gutanga amasakaramentu, akaba; nta n’umuntu wemerewe kumugisha inama mu by’iyobokamana.

Muri iyi baruwa Musenyeri Hakizimana yasabye abakiritsu kumusabira ku mana, kugira ngo abashe kwisubiraho agaruke mu muryango w’abana b’Imana.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Musenyeri Hakizimana, yemeje ko Padiri Ndikubwimana Augustin, yari umupadiri wasomaga agahiye cyane kandi yaba yagasomye imyitwarire igahinduka akaba undi muntu udakwiriye kwitwa Padiri.

Yagize ati “ Ubusanzwe umupadiri asezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi, iyo ayarenze ho uramwiyama, ukamuyanga byamunarira kwisubiraho ukamuhagarika.

Ibyo yakoraga byagiraga ingaruka ku bakirisitu (scandale pubilique). Iyo yabaga ari muzima wabonaga ari umupadiri uzi ubwenge wagirira akamaro kiriziya, ariko yamara kugasoma ukabona arahindutse”.

JPEG - 46.5 kb
Ibaruwa ya musenyeri Hakizimana ihagarika Padiri ndikubwimana Augustin mu mirimo y’Ubusaseridoti

Nyuma yo guhagarikwa yoherejwe kwiga, anitekerezaho

Muri kiriziya umupadiri basezereye bamuha imperekeza ariko ngo uyu mupadiri banze kumuha imperekeza kubera ko basanze ashobora kuyapfusha ubusa.

Musenyeri wa Gikongoro yagize ati “Twasanze tumuhaye imperekeza nk’uko kiriziya ibiteganya yayapfusha ubusa, twamusabye ko yakwiga tukamurihira ishuri dutegereje ko namara kwiga tukabona yarisubiyeho tuzamubabarira ariko natikosora tuzamuha indi imyaka ibiri hanyuma dukore raporo I Roma bamusezerere burundu”.

Musenyeri kandi avuga uyu mupadiri yihanagirijwe kenshi kugeza ubwo bamuzanye i Kigali ngo asengerwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Muri iyi myaka ibiri uyu mupadiri wahagaritswe ngo agiye kuminuza mu mashuri y’Uburezi, nagaruka bazarebe ko yisubiyeho, nibinanirana azasezererwe Burundi imperekeza ibe ayo mashuri bamurihiye ajye hanze yirwaneho.

Kugeza ubu ntitwabonye uko tuvugana n’uyu mupadiri ngo twumve niba ibyo ashinjwa ari ukuri gusa aramutse abonetse twabigeza ku basomyi bacu.

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Ubwanditsi 25 May 2017
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Prophet Fire [ Pastor Bosco ]  avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi
Mu Mahanga

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017
IMIKINO

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru