• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Ubwanditsi 10 Jun 2017 Mu Rwanda

Abayoboke b’idini ya Islam bo mu karere ka Rwamagana, barashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire, bahamya ko nta wundi muyobozi babona ukwiye kuyobora u Rwanda.

Bavuga ko imiyoborere myiza ya Paul Kagame yatumye ubu bafite uburenganzira nk’abandi Banyarwanda mu myimerere nyamara mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi aho umusiramu yabaga ari yitwaga Umuswayire.

Umwe muri abo bayisiramu yatangarije itangazamakuru ko Kagame na FPR/Inkotanyi batumye babona uburenganzira bwo kwisanzura mu gihe ubutegetsi bwa Repuburika ya mbere n’iya kabiri bwabangamiraga imyemerere yabo.

Agira ati “Twe dusanga nta wundi ukwiye kutuyobora uretse Paul Kagame wadusubije agaciro nyamara uhereye mu myaka ya 1960 Abayisiramu batwitaga Abaswayire ku buryo byaduteraga ipfunwe”.

Arakomeza agira ati “Twabujijwe amahirwe yo kwiga nk’abandi Banyarwanda ku buryo nta muntu utuye hano bitaga Buswayirini washoboraga kwiga, wasangaga akazi abasiramu bakora ari ubushoferi nyamara batananiwe kwiga nk’abandi banyarwanda”.

FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame barashimwa, ati “ubu twishimira kuba dufite meya [umuyobozi w’akarere] w’umusiramu kandi yabonye amahirwe yo kwiga nyuma y’aho FPR/Inkotanyi ibohoreye igihugu, ubu twe nk’abasiramu tumaze kubaka umusigiti wa etage, twubatse ishuri ryiza ry’imyunga n’ibindi bikorwa duteganya a byose twabigezeho kubera imiyoborere ya Kagame waduhaye uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyarwanda”.

Si abayisiramu gusa bashima imiyoborere ya FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame, n’abandi batuye muri Rwamagana bavuga ko hari ibikorwa remezo byinshi bagezeho, by’umwihariko ko Kagame atowe akongera kubayobora bagera ku byinshi ubu bafite mu mishinga.

-6925.jpg

Nzabamwita Vienney, ati “Hari ibikorwa remezo byagejejwe mu karere kacu harimo amashuri, amavuriro, imihanda amashanyarazi n’ibindi byinshi ariko murabizi twebwe Abanyarwamagana ari twe twabaye aba mbere, ubwo twasaba ko ingingo ya 101 yavugururwa tukabasha gutora Kagame.

Hari byinshi twifuza kugeraho, urabona akarere kacu ni akarere gafite ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo bitewe n’uko dufite ibiyaga byakorerwaho ubukerarugendo, mu karere kacu imirenge myinshi ifite amashanyarazi ariko dukeneye ko hiyongera amazi nayo aracyari make.

Abaturage dufite inyota yo kugera kuri byinshi kandi dukeneye ko na siporo itera imbere nko mu mukino w’amagare ndetse n’umupira w’amaguru, dufite amakipe meza kandi dukeneye ibibuga by’imyidagaduro, dusanga tuzabigeraho kubera umuyobozi mwiza”.

Bafite ikizere ko Kagame azahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama kandi akanegukana intsinzi.

Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkontanyi mu karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu nawe yemeza ko Abanyarwamagana bafite impamvu ifatika yo gushaka ko Kagame akomeza kuyobora .

Agira ati “ABanyarwamagana bafite inyota yo gukomeza kuyoborwa na Paul Kagame, bitewe n’amaateka y’aka gace k’ubuganza abahatuye bagiye badahabwa amahirwe nk’abandi banyarwanda kuko wasanga ubutegetsi bwa mbere butarabahaga amahirwe yo kwiga, ubu hari byinshi bakomeje kugaragaza ko bamukeneye, bamutoye 100% ngo azahagararire FPR mu matora”.

Arakomeza avuga ko ikizere ari cyose ndetse ko ubu batangiye gushaka ahantu hagari ku buryo igihe azaba aje kwiyamamaza bizorohera abaturage kubona umukandida wabo Paul Kagame.

2017-06-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General  Major Musare wayoboraga FDLR-RUD  yitabye Imana

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure  za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND  ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi
Mu Mahanga

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega
UBUKUNGU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru