• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde

Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde

RUSHYASHYA 11 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Myugariro ukunira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, watangajwe na Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Buhinde, yavuze ko yifuza kuyihesha igikombe iheruka mu 2018.

Chennaiyin FC ikomeje kwiyubaka ishaka kuzitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, ari na yo mpamvu iri kongeramo abakinnyi bashya nk’uyu myugariro wakiniraga AEL Limassol yo muri Chypre.

Umutoza Mukuru wa Chennaiyin FC, Vita Dani, yavuze ko bishimiye gusinyisha Imanishimwe w’imyaka 31, kuko hari ubunararibonye afite bwafasha iyi kipe batazira ‘The Sea Blues’.

Yagize ati “Emmanuel ni umukinnyi twizera ko ashobora kuzana ikintu gitandukanye mu ikipe yacu. Uburambe afite mu Ikipe y’lgihugu y’u Rwanda burivugira, kandi twashimishijwe n’ibyo ashobora gutanga. Twishimiye kumugira muri twe kandi dutegereje kubona umusanzu azaha ikipe.”

Ni mu gihe Imanishimwe na we yavuze ko yishimiye kwerekeza muri Chennaiyin FC.

Ati “Nishimiye cyane kwerekeza muri Chennaiyin FC no kuba umwe mu bagize ikipe muri uyu mwaka. Nishimiye umushinga w’iyi kipe kandi mfite intego zimwe na yo. Ni uguhatana kuri buri mukino no gutsinda uko byagenda kose. Turashaka guhatanira Igikombe cya Shampiyona kandi tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo tubigereho.”

“Turashaka ko abafana bacu baba hafi yacu mu mwaka wose w’imikino. Nzi ko hari ikintu cyiza dufite cyo kubaha, kandi ntegereje kuzabana na bo muri uru rugendo.”

Yerekeje mu ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri muri 2014/15 na 2017/18.

Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 13 mu makipe 14 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde.

Mangwende yari asanzwe akinira AEL Limassol, ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza kuko akenshi atabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagize mu mwaka we wa mbere.

Iyi mvune y’ivi yakize muri Nyakanga 2025, yatumye adakina n’imwe mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Yakiniye andi makipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda na AS FAR Rabat yo muri Maroc.

2026-08-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya  PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR  uyu mwaka

Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Ubwanditsi 27 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye
Mu Mahanga

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Ubwanditsi 06 Aug 2016
U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda
HIRYA NO HINO

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Ubwanditsi 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru