• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde

Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde

RUSHYASHYA 11 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Myugariro ukunira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, watangajwe na Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Buhinde, yavuze ko yifuza kuyihesha igikombe iheruka mu 2018.

Chennaiyin FC ikomeje kwiyubaka ishaka kuzitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, ari na yo mpamvu iri kongeramo abakinnyi bashya nk’uyu myugariro wakiniraga AEL Limassol yo muri Chypre.

Umutoza Mukuru wa Chennaiyin FC, Vita Dani, yavuze ko bishimiye gusinyisha Imanishimwe w’imyaka 31, kuko hari ubunararibonye afite bwafasha iyi kipe batazira ‘The Sea Blues’.

Yagize ati “Emmanuel ni umukinnyi twizera ko ashobora kuzana ikintu gitandukanye mu ikipe yacu. Uburambe afite mu Ikipe y’lgihugu y’u Rwanda burivugira, kandi twashimishijwe n’ibyo ashobora gutanga. Twishimiye kumugira muri twe kandi dutegereje kubona umusanzu azaha ikipe.”

Ni mu gihe Imanishimwe na we yavuze ko yishimiye kwerekeza muri Chennaiyin FC.

Ati “Nishimiye cyane kwerekeza muri Chennaiyin FC no kuba umwe mu bagize ikipe muri uyu mwaka. Nishimiye umushinga w’iyi kipe kandi mfite intego zimwe na yo. Ni uguhatana kuri buri mukino no gutsinda uko byagenda kose. Turashaka guhatanira Igikombe cya Shampiyona kandi tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo tubigereho.”

“Turashaka ko abafana bacu baba hafi yacu mu mwaka wose w’imikino. Nzi ko hari ikintu cyiza dufite cyo kubaha, kandi ntegereje kuzabana na bo muri uru rugendo.”

Yerekeje mu ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri muri 2014/15 na 2017/18.

Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 13 mu makipe 14 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buhinde.

Mangwende yari asanzwe akinira AEL Limassol, ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza kuko akenshi atabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagize mu mwaka we wa mbere.

Iyi mvune y’ivi yakize muri Nyakanga 2025, yatumye adakina n’imwe mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Yakiniye andi makipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda na AS FAR Rabat yo muri Maroc.

2026-08-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho  yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ubwanditsi 22 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda
Amakuru

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Ubwanditsi 07 Dec 2020
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye
HIRYA NO HINO

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Ubwanditsi 11 Jun 2020
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo
INKURU NYAMUKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru