Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’u Rwanda ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika ya CAVB Women’s Nations Championship 2026, nyuma yo kubona intsinzi ya kabiri yikurikiranya.
URwanda rwatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) amaseti 3-0, mu mukino wabereye kuri Kasarani Complex Indoor Arena i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 26 Kanama 2026.
U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza imbaraga, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-17. Mu iseti ya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kugenzura umukino, bayitsinda 25-15, mbere yo gusoza neza mu iseti ya gatatu batsinze 25-16.
Iyi ntsinzi itumye u Rwanda rukomeza urugendo rwarwo muri iri rushanwa rutaratsindwa umukino n’umwe, ndetse rumaze gutsinda amaseti atandatu aho kugeza ubu nta seti n’imwe rurabura.
Mu mukino wa mbere, u Rwanda nabwo rwari rwatsinze Algeria 3-0, bityo rukaba rumaze kugaragaza urwego rwiza ndetse n’imyiteguro myiza muri iki gikombe kiri kubera muri Afurika y’I Burasizuba.
U Rwanda ruzongera kugaruka mu kibuga ku wa 27 Kanama 2026, aho ruzahura n’u Burundi mu mukino uteganyijwe gutangira saa 10:00 za mu gitondo, ku isaha y’i Kigali.
Intsinzi kuri uwo mukino yatuma u Rwanda rukomeza kugera ku ntego yarwo yo kuzazana umwanya mwiza muri iri rushanwa, kuko ubwo ruheruka gukina muri Cameroon mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane.







