• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyarwankazi aravuga ko yafashwe ku ngufu kabiri nuwahoze ari ambasaderi muri LONI- ngo akaba yarabanje kumurigata ukubuko, n’ibindi bindi b’imenyetso biteye ubwoba, mbere y’uko berecyeza igana mu hoteli ahitwa Manhattan hoteli, nkuko ikirego cyatanzwe mu rukiko cyibigaragaza.

Uyu mugore wari ufite imyaka makumyabiri (20) icyo gihe, ubu wagannye inkiko, avuga ko mur’ibyo bihe yarimo kwimenyereza akazi ka LONI , ubwo  Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI nk’Ambasaderi, ndetse wanakoraga nka Perezida w’Akanama k’Umutekano ku Isi, ibi bikaba byarabaye muri 2014.

Gasana ufite imyaka 56 y’amavuko, ubu utagikora iyo mirimo, bivugwa ko ngo yaba yarifashishishije imbaraga mu rwego rwo gusarura aho atabibye, ubwo ngo yafataga uyu mugore inshuro ebyiri zose zitandukanye, bikaba ngo byarabaye hagati ya Kamena na Nyakanga muri 2014, nkuko ikirego cye cyibigaragaza.

Ubwa mbere ngo Gasana  yatumiye uyu mugore muri Hoteli yitwa Millenium Hotel cyangwa mu nzu yitwa One UN Plaza mu rwego rwo kugirango bice isari, buhoro buhoro amwinginga amwumvisha ko bajya mu byumba byo hejuru mu muturirwa, ku cyasaga nkaho ari icyumba cy’inama, ariko mu kugerayo, hariyo icyumba cy’uburiri inyuma, nkuko inyandiko zibigaragaza.

Aho ngaho, uwo mugabo yamufashe ku n gufu. Ariko ntiyigeze agira uwo abimenyesha, kuberako ngo icyoba cyari cyamutashye, kuberako Gasana yari kumugirira nabi ndetse no kuba yari no kugirira nabi umuryango we wari mu Rwanda,” nkuko ikirego cyibigaragaza. Kandi uwo mugore yari azi ko afite ubudahangarwa.

Ibyumweru byakurikiyeho, Gasana ngo yarashyokewe arongera amufata ku ngufu, ibi ngo bikaba byarabaye ku wa 11 Nyakanga 2014. Bikaba bitumvikana ukuntu uyu mugore yategereje kugeza ubu, kugirango atange ikirego.

Gasana yataye akazi muri Kamena 2016, umwaka ushize akaba yarahawe uruhushya rwo gutura muri Amerika ku buryo buhoraho

Abanganira mu rwego rw’amategeko urega bakaba ari ba avoka; , Steven Cash na Debra Soltis, bakaba babwiye ikinyamakuru the Post ko uyu mugore yafatanije neza n’ibiro by’ushinzwe imanza muri Manhattan, ari nabyo biro birimo gukora iperereza.

Abashinjacyaha bakaba baririnze kugira icyo batangaza kugira icyo bavuga kuri uru rubanza, ubwo babazwaga ku wa Gatanu.

“Umukiriya wacu yagaragaje ubutwari budasanzwe mu rwego rwo gushyira ahagaragara  ikirego,” akaba ari amagambo yavuzwe na Cash hamwe na Soltis. “Yizeye ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikirego cye cyirivugira, kandi tukaba dutewe ishema no kumwunganira.”

Ku wa Gatanu nyirubwite  ntabwo nomero ya telephone yabashije kunyuramo.

Ambasade y’URwanda muri LONI itagaragazwa mu Kirego ntabwo yagize icyo itangaza ku birebana n’iki cyibazo.

2019-06-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ubwanditsi 09 Feb 2017
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Ubwanditsi 19 Jun 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Josee Uwase
    June 21, 201912:21 am -

    Icyo gisuma ngo Ni Eugene Gasana bagikanire urumukwiye.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu
ITOHOZA

Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame
POLITIKI

Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru