• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umwana witwa Hakuzimana Djibril amaze iminsi atamaza ku mbuga nkoranyambaga abagome bitwaje ko umubyeyi we Hakuzimana Rashid afunze, bakamujya mu matwi bamushishikariza kusebya Igihugu, ukagira ngo hari icyo iyo myitwarire yafasha se mu bibazo arimo.

Djibril ntiyashyize hanze amazina y’abo bagome, ariko twashoboye kumenyamo abajenosideri n’ibigarasha nka Padiri Nahimana na “guvernoma” ye y’igifu, Victoire Ingabire n’abambari be bo muri FDU/FDLR, Adeline Rwigara na murumuna we Tabitha Gwiza, Abdallah Bicahaga, Sylvia Mukankiko, n’izindi nyangabirama zarenze ihaniro.

Iyo uperereje, usanga abateranyaga Djibril n’Igihugu, n’ubundi aribo baroshye umubyeyi we mu byaha byamuviriyemo kujya muri gereza, kandi aho agereye mu ibohero, uretse gukoronga ku mbuga nkoranyambaga, nta n’agasabune boherereje umuryango we, uri mu buzima bubabaje.

Umuheto woshya umwambi bitari bujyane koko!

Nk’aho ubwo bugome budahagije, abo batindi bageze aho babeshya Djibril ko barimo kumushakira ubuhungiro, aho azaba muri paradizo, atazi ko benshi muri abo nabo babunza akarago n’akebo, basaba indaro n’amaramuko.

Mu bwenge bwa cyana, Djibril yizeye ba bihemu, abaha udufaranga hafi ibihumbi magana abiri(200.000 Frw), bamucuje bamubeshya ko ari ayo kumushakira impapuro z’inzira.

Utwo dufaranga umwana avuga ko yari atubonye yiyushye akuya, mu kazi kavunanye cyane k’ubuyede, abo batindi baratumwiba twashoboraga kuramira umuryango we, utunzwe n’amasengesho gusa.

Ibi ntaho bitaniye no gucukura inzu y’imfubyi cyangwa umupfakazi, ugasahura akebo k’udushyimbo twari kumurenza umunsi!

Ibyabaye kuri Hakuzimana Djibril birababaje, ariko byamweretse ubugome bw’abo yitaga” inshuti za papa”, kandi ari ba” ntampuhwe” badatinya ubuhemu, uko bwaba buteye kose

Uriye umusaza aruka imvi, naho aba bariye umwana bazapfa bacira inkonda!

N’abandi rero, cyane cyane urubyiruko, nimwirinde ababajya mu matwi babahindura abanzi b’igihugu nta mpamvu, kuko ingaruka zitazatinda kubageraho.

Nimureke abagambanira uRwanda bapfe urwo bapfuye iyo mu ruzerero, ubujyahabi babwisangize kuko nibwo bahisemo.

Nimwirinde ikintu cyose cyabateranya na gakondo yanyu, kuko ari umuvumo usama uwawikururiye.

2024-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ubwanditsi 22 Feb 2018
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye
Amakuru

Bimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye

Ubwanditsi 11 Dec 2021
Me Bernard NTAGANDA  yaraye asohowe ikubagahu  n’aba Sécurité ba TOPSEC.
Mu Rwanda

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Ubwanditsi 28 Feb 2017
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru