• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016 Mu Mahanga

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iragaragaza ko itishimira ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusti n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) barekurwa batarangije ibihano.

Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016, mu kiganiro ku “Kugira u Rwanda rutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku barekuwe n’Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(MICT) rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko rwa Arusha ( ICTR).

Ibyo abigarutseho nyuma y’aho Umucamanza w’uru rwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Theodor Meron, atangaje muri iki Cyumweru ko babiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafungiye muri Mali bafungurwa.

Abo ni Ferdinand Nahimana wari warakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 30, na Padiri Emmanuel Rukundo wari warakatiwe gufungwa imyaka 23.

Umucamanza Meron yatangaje ko aba bagabo bombi yasanze bagomba kurekurwa kuko bari bamaze kurangiza 2/3 by’igihano bakatiwe, bakaba baragaragaje n’ibimenyetso byo kwitwara neza.

Dr Bizimana yagaragaje ko ubundi mu kurekura uwahamwe n’ibyaha hari ibikwiye gukurikizwa biri mu mategeko. Avuga ko Umucamanza agomba gushingira ku buremere by’icyaha yakoze, niba uwo muntu yaragaragaje kwihana, iya gatatu akagomba kubanza kugisha inama Guverinoma y’u Rwanda.

Dr Bizimana yagize ati “Uburemere bw’icyaha ntabureba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko icyo kibazo cyo kurekura abahamijwe ibyaha, hatitawe ku buremere bwabyo ari ikibazo gikomeye igihugu kigomba gusuzuma.

-5088.jpg

Umucamanza w’uru rwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Theodor Meron

2016-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Ubwanditsi 30 Apr 2022
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubwanditsi 26 Dec 2022
[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit
POLITIKI

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu
HIRYA NO HINO

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60
HIRYA NO HINO

Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Ubwanditsi 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru