• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Ubwanditsi 21 Mar 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Dr.Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanenze umunyamakuru wanditse inkuru ivuga ko amafoto ya pasiporo bivugwa ko ariyo yahawe Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ari impimbano.

Ku itariki 19 Werurwe 2019, ikinyamakuru Chimpreports cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Ikimenyetso: Pasiporo ya Uganda yahawe Charlotte Mukankusi wa RNC, ni mpimbano”.

Muri iyi nkuru, umunyamakuru yerekanye ingingo zigaragaza itandukaniro hagati ya pasiporo ya Mukankusi na pasiporo zisanzwe zitangwa na Uganda, avuga ko ahubwo ari ibintu byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagaragaje iryo tandukaniro riri hagati ya pasiporo zombi agendeye ku buryo amagambo agiye atondetse, igihe izarangirira n’umukono wa nyirayo.

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko bagerageje kuvugisha Minisitiri w’Umutekano, Gen Jeje Odong ariko bagasanga telefoni ye ifunze.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Jacob Simiyu yavuze ko bari gukora iperereza ngo bamenye niba ruriya rwandiko ari ukuri koko cyangwa rwarahinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Besigye we yavuze ko atangajwe no kuba umunyamakuru yaranditse inkuru yuzuyemo ibinyoma nyamara agashimangira ko yakoze isesengura.

Ati “Ziriya pasiporo zombi nizo, imwe ni iy’umukara Uganda iri kugenda ihagarika gutanga mu gihe iy’ubururu ari inshya ya EAC (Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba)”.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Mukankusi wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wanemeye ko koko bahuye binyuze mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame, yahawe Pasiporo ya kiriya gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda.

Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahawe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.

Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.

Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.

Mukankusi wari umudipolomate w’u Rwanda nk’uko bigaragazwa na Pasiporo iri iburyo, yahawe Pasiporo imugaragaza nk’umuturage wa Uganda (ibumoso)

2019-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Ubwanditsi 20 Jul 2020
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Ubwanditsi 20 Jan 2019
DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa  ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

Ubwanditsi 12 Nov 2016
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 21, 20193:12 pm -

    Ibi byose abikore azi ko ari umunyarwandakazi kandi ugambanira igihugu cye amaherezo ahura n’umuvumo w’imana mwibuke Caini yica mwene nyina Abel uko byamugendekeye.urugero rutari kure abatusi bishe bene wabo muri Genocide bibwira ko bagiye gukira ibyababayeho ninbindi byinshi ……aba nabo bazabona ishyano Museveni ubashuka afite inyungu ze nubwo nawe bizamuhagama.Amaraso y’abanyarwanda binzirakarengane amena azamusama bidatinze.ijambo ry’Imana riravuga ngo:”ibyo murabikora mukibaza ko mpwanye namwe….”

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu
ITOHOZA

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda
Amakuru

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano
Amakuru

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru