• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Ubwanditsi 14 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUZIMA

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, mu Rwanda hatahuwe indwara ya ” Marburg” ndetse inatwara ubuzima bw’abantu, cyane cyane abo mu nzego z’ubuvuzi.

Kubera ko iyo ndwara yandura cyane, byasabye ko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Ministeri y’Ubuzima, yihutira cyane gutahura uruhererekane rw’abahuye n’uwanduye ngo bitabweho kandi batanduje abandi, gufata ingamba zirimo ubukangurambaga mu baturage, bujyanye no kumenyekanisha uko Marburg yandura, ibimenyetso byayo, n’uko yirindwa.

Kuri ibi hiyongereyeho no kwihutira gushaka inkingo, ndetse nk’uko byemezwa na Dr Craig Spencer umuganga, umushakashatsi ku ndwara ziterwa na virusi, akaba n’umwarimu muri kaminuza ya BROWN muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu minsi 8 gusa kuva umuntu wa mbere arwaye Murburg, abantu bari batangiye gukingirwa, uhereye ku batanga serivisi z’ubuvuzi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya ” Brown University, School of Public Health” Dr Spencer yavuze ko ibi aribyo byafashije uRwanda gitsinda bwangu Marburg, rwongera kugaragaza ko ari igihugu gihangayikishwa n’ubuzima bw’abaturage bacyo, kuko cyihuta mu gushaka ibisubizo.

Dr Spencer kandi asanga kuba abaturage bafitiye ubuyobozi icyizere bifasha cyane mu kurwanya indwara nk’izi z’ibyorezo, kuko bashyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda, nyamara akunze kugorana mu bindi bihugu. Ibyo ngo ni nabyo byafashije uRwanda mu guhangana na Covid-19.

Mu kiganiro cye, Dr Craig Spencer yashimye uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uRwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kubaka no gusana ibikorwaremezo by’ubuzima, no kubakira ubushobozi abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ari nabyo bituma rubasha guhangana n’indwara z’ibyorezo, no guteza imbere imibereho y’abaturarwanda muri rusange.

Mu gusoza, iyi mpuguke ndetse iri no mu itsinda ry’abaganga bagira inama guverinoma y’Amerika mu kurwanya indwara z’ibyorezo, isanga uko uRwanda rwitwaye mu guhangana na Marburg ari urugero rwiza ruzafasha ibindi bihugu mu gihe byaba bihuye n’icyorezo nk’iki.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangazaga ku mugaragaro ko nta ndwara ya Marburg ikirangwa mu Rwanda, naryo ryishimiye uburyo uRwanda rukorera mu mucyo, haba mu kugaragaza imiterere nyakuri y’ikibazo, haba no mu mikoranire n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima.

2024-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Ubwanditsi 28 May 2018
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo akabi gasekwa nk’akeza !!!!
Mu Mahanga

Ngo akabi gasekwa nk’akeza !!!!

Ubwanditsi 24 Jan 2018
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Ubwanditsi 30 Nov 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Ubwanditsi 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru